Muyango Jean Marie Vianney yongeye gusubizwa mu bitaro mu buryo bw’igitaraganya nyuma yo kuremba.
Didier Kananira ureberera inyungu ze, yatangaje ko Muyango yongeye kuremba mu gitondo cyo ku wa 24 Mata 2024, ajyanwa mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal ari naho arwariye.
Kananura yavuze ko abaganga bakiri kumusuzuma ngo barebe icyatumye yongera gufatwa n’uburwayi, icyakora ahamya ko hari icyizere ko ari buze gukira.
Ati “Yageze kwa muganga bari kumwitaho bamusuzuma ngo barebe ikibazo, nitugira icyo tumenya turababwira, gusa hari icyizere ko aza koroherwa.”
Muyango yaherukaga gufatwa n’uburwayi ku wa 1 Mutarama 2023, ku wa 2 Mutarama 2023 ajyanwa kwa muganga guhumeka biri kumugora.
Ku wa 5 Mutarama 2023 yabagiwe mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal ashyirwamo akuma gafasha umutima gukora neza, amara iminsi itatu mu bitaro abona gutaha ku wa 8 Mutarama 2023.