Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Mubarakh Muganga, yakiriye mugenzi we w’Ingabo za Sénégal, Gen. Mbaye Cissé n’itsinda bari kumwe.
Iri tsinda ryageze mu Rwanda ku wa Mbere, tariki 6 Gicurasi 2024, aho ryakiriwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Mubarakh Muganga mbere yo guhura na Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda.
Mu ijambo rye, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Sénégal, Gen. Mbaye Cissé yakomoje ku mubano n’ubucuti bw’ibihugu byombi ndetse n’amateka ingabo zabyo zisangiye, ari nawo washibutsemo ubufatanye bumaze igihe.
Yagize ati “Ubufatanye bw’ejo hazaza n’Ingabo z’u Rwanda buzibanda cyane ku mahugurwa. Ubu turi mu byiciro bya mbere byo gutegura amahugurwa mu bikorwa byo gushyigikira amahoro.”
Yakomeje agira ati “Icyakora, intego yacu nyamukuru ni iyo kwagura ubufatanye mu zindi nzego zinyuranye dushyiraho imikoranire hagati y’ibihugu byacu byombi, ibyo duteganya ko bizarangira vuba.”
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Sénégal yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali yunamira inzirakarengane zihashyinguye.