SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Ubuyobozi n’abakozi ba Winner Bet basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama n’ivuriro rya The Kinsley Blake Hanner’ (Amafoto )
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Kwibuka > Ubuyobozi n’abakozi ba Winner Bet basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama n’ivuriro rya The Kinsley Blake Hanner’ (Amafoto )
Andi makuruKwibuka

Ubuyobozi n’abakozi ba Winner Bet basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama n’ivuriro rya The Kinsley Blake Hanner’ (Amafoto )

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul
Published: April 30, 2024
Share
SHARE

Mu gihe Abanyarwanda  ndetse n’isi yose bakomeje igikorwa cyo  Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Sosiyete y’imikino y’amahirwe ya Winner Bet  Rwanda yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama ruherereye mu Karere ka Bugesera  n’ n’ivuriro rya  The Kinsley Blake Hanner’ryashinzwe na Gasore Serge

Ni  igikorwa  cyabaye   kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Mata 2024,aho  ubuyobozi na bakozi ba Sosiyete y’imikino y’amahirwe Winner Rwanda basuye urwibutso rwa Ntarama ruherereye mu Karere ka Bugesera, aho baganirijwe ku mateka y’ubwicanyi bw’indengakamere bwakorewe ahari uru rwibutso hahoze Kiliziya Gatolika ya Ntarama.

Muri iki gikorwa, Umuyobozi mukuru wa Winner Rwanda, Shaul Hatzir yavuze ko basuye uru rwibutso mu rwego rwo kunamira inzirakarengane zirenga 5,000 ziharuhukiye no kugira ngo bamenye neza ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi.

Yagize ati: “Turi hano nka kompanyi ikorera mu Rwanda kandi dukomeje kugerageza gushyigikira igihugu uko dushoboye kose binyuze mu bikorwa dukorera sosiyete umunsi ku wundi.”

Uyu muyobozi, yasobanuye ko bahisemo gusura urwibutso rwa Ntarama kuko ruri hafi y’ibikorwa by’Umuryango w’Ubugiraneza wa Gasore Serge Foundation basanzwe batera inkunga.

Mbabazi Clement ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Winner Rwanda, yavuze ko impamvu ya mbere yabasunikiye kujya gusura uru rwibutso, ari uguha agaciro inzirakarengane z’Abatutsi bateshejwe agaciro mu gihe bicwaga muri Jenoside amahanga arebera.

Yongeyeho ko ikindi cyabateye kujyayo ari ukurushaho gushyigikira ibikorwa byo kubungabunga inzibutso zibumbatiye amateka akomeye ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kugira ngo n’abo mu binyejana bizavuka bazabashe kumenya amabi yabaye mu gihugu bayirinde.

Mu ijambo rye yagize ati: “Aha ngaha byumwihariko i Ntarama hari ikigo cya Gasore Serge Foundation, dusanzwe dushyigikira mu bikorwa bijyanye no gutoza abana bakiri bato ibijyanye n’amagare. Ni muri urwo rwego rero twahisemo kuza hafi y’aho dukorera ibyo bikorwa ndetse n’ikigo nderabuzima kiri hano turi buze kujya gusura tukagitera n’inkunga, kugira ngo dukomeze gufata mu mugongo Abarokotse ariko na none tubafasha ngo bakomeze biyubake.”

Umukozi muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Kagabo Antoine watanze ikiganiro, yashimiye Winner Rwanda ku bw’iki gikorwa cy’ubutwari bakoze.

Mu rwego rwo kurushaho Kwibuka biyubaka, abayobozi ba Winner Bet  Rwanda banasuye ivuriro ry’ibanze ‘The Kinsley Blake Hanner’ ry’Umuryango w’Ubugiraneza wa Gasore Serge Foundation, banashyikiriza ubuyobozi bwaryo inkunga y’amafaranga angana na miliyoni 3 n’ibihumbi 550 igamije gushyigikira ibikorwa bafite by’ubuvuzi.

Umuyobozi w’iri vuriro ryakira abarwayi bari hagati ya 75-100 ku munsi, Mbabazi Sabine, yatangaje ko bishimiye iyi nkunga bahawe kuko izavamo ibikoresho bazifashisha mu kurushaho kwita ku babyeyi bakira ndetse n’abana.

Yagize ati: “Igikoresho duhawe, ni icyo gupima ibijyanye n’umuvuduko w’amaraso, kureba umuriro, kureba uburyo umwuka uri mu maraso y’umwana kugira ngo tumenye niba imihumekere ye imeze neza cyangwa iri hasi.

Sosiyete y’imikino y’amahirwe ya Winner Rwanda yatangiye umwaka ushize mu 2023 ikorera kuri interineti, none ubu imaze kugira amashami atanu akorera mu Mujyi wa Kigali, kandi ifite intego yo gukomeza kwagurira ibikorwa byayo mu mpande zose by’umwihariko mu ntara zose z’igihugu.

 

Inzu ifasha abahanzi ya I.Music ya No Brainer yasinyishije umuhanzi D.N
Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Félix Tshisekedi wa DR Congo bahuriye i Doha
RIB irasaba abanyamakuru ba siporo kwirinda gukorera ibyaha mu biganiro bakora
Imirambo 14 y’abasirikare ba SANDF baguye muri DRC yacyuwe iciye ku butaka bw’U Rwanda
Meddy na Adrien Misigaro bakoranye indirimbo ya 2 yo kwinjiza abakunzi babo mu bihe bya Noheli
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Joker Poker Online

May 28, 2024

Boomerang Online Casino

May 28, 2024

Joe Fortune Casino Bonus Code

May 28, 2024

Online Live Casino Blackjack

May 28, 2024

Slot Machines Raleigh Au

September 5, 2023

Siberian Storm Pokies

May 28, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?