Icyamamarekazi mu muziki, Shakira, wari umaze imyaka igera kuri 7 nta muzingo mushya asohora, ubu yateguje album ye nshya yise ”Las Mujeres Ya No Lloran’ izaba ari iya 12 asohoye kuva yatangira umuziki mu 1990.
Umuhanzikazi Shakira Isabel Mebarak, akaba n’umwanditsi w’indirimbo n’umubyinnyi kabuhariwe, benshi bita umwamikazi w’umuziki w’abalatini, yamaze guteguza album nshya nyuma y’imyaka 7 yari amaze atayisohora ahubwo asohora indirimbo buhoro buhoro.
Akoresheje imbuga nkoranyambaga ze, Shakira yabwiye abafana be bari bamaze igihe bamusaba album nshya ko yayirangije ndetse ko agiye no kuyisohora.
Uyu muhanzikazi yahise anerekana ‘Album Cover’ imwerekana arimo kurira amarira ya diyama (Diamond Tears).
Iyi album nshya izaba ari iya 12 asohoye yayise ‘Las Mujeres Ya No Lloran’ bisobanura ngo ‘Abagore ntibakirira’. Izaba igizwe n’indirimbo 16 harimo n’izo yakoranye n’abahanzi batandukanye barimo Maluma w’iwabo muri Colombia. Izasohoka ku itariki 22 Werurwe 2024.
Iyi album ya Shakira yitezweho kuzaba iriho indirimbo zigaruka kwitandukana rye na Gerard Pique
Billboard yatangaje ko iyi album yizweho kuba iriho indirimbo z’agahinda dore ko n’amafoto yayo (Album Cover) yerekana Shakira ari kurira.
Byitezwe kandi ko izaba iriho indirimbo zigaruka ku itandukana rye na Gerard Pique ashinja kuba yaramucaga inyuma dore ko yatangiye kuyikora nyuma y’uko batandukanye.