SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: APR BBC yatsinze umukino wa kabiri muri BAL
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imikino > APR BBC yatsinze umukino wa kabiri muri BAL
Imikino

APR BBC yatsinze umukino wa kabiri muri BAL

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul
Published: May 8, 2024
Share
SHARE

APR BBC ihagarariye u Rwanda mu mikino ya Basketball Africa League yatsinze AS Douanes yo muri Senegal amanota 66-61, itsinda umukino wa kabiri muri itatu imaze gukina mu itsinda ryiswe ’Sahara Conference’.

Uyu mukino wabaye ku mugoroba wo ku wa Kabiri, tariki 07 Gicurasi 2024, i Dakar muri Sénégal.

Wari umukino APR BBC yasabwaga gutsinda kugira ngo yiyongerere amahirwe yo gukina imikino wa “Final” izabera i Kigali mu mpera z’uku kwezi nyuma y’aho itsinzwe umukino wa kabiri na River Hoopers yo muri Nigeria amanota 86-82 mu cyumweru gishize.

APR BBC yatangiranye amakosa menshi mu bwugarizi ndetse itsinda amanota make cyane.

Agace ka mbere karangiye iyi kipe yo muri Senegal itsinze APR BBC amanota 17-11.

Mu gace ka kabiri ikipe y’ingabo yatangiye kugabanya amakosa no gushaka uko bayakoresha AS Douanes yari yabazonze mu gace kabanje, ndetse banabigeraho.

Agace ka kabiri APR BBC yagatsinze ku manota 16 kuri 9 ya AS Douanes  BBC, amakipe yombi ajya kuruhuka anganya amanota 27-26.

Mu gace ka Gatatu, APR BBC yakomeje kongera amanota binyuze mu bakinnyi nka William Roynes na Noel Obadiah.

Aka gace karangiye APR BBC iyoboye umukino n’amanota 46 kuri 42 ya AS Douanes.

Mu gace ka nyuma AS Douanes yagarutse yashyizemo imbaraga ndetse itangira kugabanya ikinyuranyo habura iminota irindwi amakipe yari afite amanota (51-51).

Habura umunota umwe n’amasegonda 48 ngo umukino urangire, ikipe y’Ingabo bashyizemo ikinyuranyo cy’amanota atandatu (60-54) cyabaye kinini mu mukino, ariko ntibyamaze umwanya kuko mu masegonda 33 ya nyuma byari 60-59.

Mu masegonda 20 ya nyuma, Hunt yakoreye ikosa kuri Boissy watsinze lancer-franc ebyiri (63-61), igitutu cyongera kujya kuri APR kuko Kapiteni wayo, William Robeyns na we yatsinze lancer-franc imwe (64-61) muri ebyiri yahawe amaze gukinirwa nabi na Boissy hasigaye amasegonda 12.

Umupira Ntore Habimana yambuye Boissy, agahita akorerwa ikosa na Samba Fall, wagaruriye icyizere APR n’Abanyarwanda kuko umusifuzi yahise atanga lancer-franc ebyiri zinjijwe neza n’uyu mukinnyi.

Umukino warangiye APR BBC itsinze na AS Douanes amanota 66-61, itsinda umukino wa kabiri muri BAL 2024 mu mikino itatu imaze gukina.

Noel Obadiah wa APR BBC ni we watsinze amanota menshi (24).

Gutsinda uyu mukino byatumye APR yigarurira icyizere kuko yasoje imikino ibanza ari iya kabiri n’intsinzi ebyiri mu mikino itatu, ikurikiye Rivers Hoopers yatsinze US Monastir amanota 84-63, ikagira intsinzi eshatu mu mikino itatu.

APR BBC izagaruka mu kibuga wa kane  tariki 9 Gicurasi 2024, ikina umukino wo kwishyura na US Monastir yo muri Tunisia  saa kumi n’ebyiri z’umugoroba isaha ya Kigali.

 

Cricket: Ikipe y’Igihugu yerekeje muri Uganda!
Ruracyageretse hagati ya Juvénal na ’Général’ umushinja kuroga Kiyovu Sports!
Polisi y’igihugu yaburiye abafana bateza akaduruvayo ku kibuga mu gihe cy’umukino
Addax FC ya Mvukiyehe Juvénal yagarikiwe ikibuga.
Amatariki ikipe ya Cristiano Ronaldo izesuriraniraho n’iya Leo Messi yamaze gutangazwa!
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Slots Sign Up Bonus

May 28, 2024

Sunnyplayer Casino No Deposit Bonus Codes For Free Spins 2024

May 28, 2024

Queensland Gambling Benefit Fund

September 5, 2023

No Deposit Codes For Australia Casinos

September 5, 2023

Mobile Pokies For Newbies

September 5, 2023

Joo Casino Reviews

May 28, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?