SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Jimmy Gatete yatangaje abakinnyi 11 b’ibihe byose kuri we ndetse n’ibyo akunda mu buzima
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imikino > Jimmy Gatete yatangaje abakinnyi 11 b’ibihe byose kuri we ndetse n’ibyo akunda mu buzima
ImikinoImyidagaduro

Jimmy Gatete yatangaje abakinnyi 11 b’ibihe byose kuri we ndetse n’ibyo akunda mu buzima

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul
Published: May 8, 2024
Share
SHARE

 

Rutahizamu Jimmy Gatete benshi bita imana y’ibitego yatangaje abakinnyi 11 beza bakinanye mu makipe yanyuzemo ndetse no mu Ikipe y’Igihugu (Amavubi).

Uyu munyabigwi yatondetse ikipe ye y’ibihe byose ku wa Gatatu, tariki 8 Gicurasi 2024 mu kiganiro Urubuga rw’Imikino gitambuka kuri Radio Rwanda.

Abajijwe abakinnyi 11 beza bakinanye, Gatete yavuze ko bigoye gukora amahitamo ariko agerageza gutondeka ikipe ye.

Umunyezamu yamugize Murangwa Eugène Eric wakinaga muri Rayon Sports no mu Amavubi, avuga ko gukinisha amaguru ndetse no kumenya uko akinisha ba myugariro ba muri imbere ari bimwe mu byo yarushaga abandi banyezamu.

Myugariro w’iburyo ahazwi nko kuri kabiri yahashyize Sibomana Abdul, ibumoso cyangwa kuri gatatu yahashyize Ndikumana Hamad wamamaye nka Katauti. Ni mu gihe mu mutima w’ubwugarizi yashyizemo Kalisa Claude na Bizagwira Léandre.

Hagati mu kibuga ahazwi nko kuri gatandatu yahashyize nyakwigendera Jeanot Witakenge wamamaye cyane muri Rayon Sports. Hari kandi Karekezi Olivier uzwi nka Danger man ndetse na Jimmy Mulisa.

Mu bakinnyi batatu b’imbere bataha izamu, yishyize ku busatirizi (nimero icyenda), mu gihe yaba afatanya na Mbonabucya Désiré na Kabongo Honoré.

Sibyo  gusa  uyu rutahizamu uunzwe cyane mu Rwanda  yanagarutse ku muziki akunda kumva cyane kandi umunyura nubwo Atari  ibintu akunda cyane

Ubwo yari abajijwe niba ajya agira umwanya wo kumva umuziki hakaba n’abahanzi afata nk’abibihe byose kuri we, yavuze ko yihebeye abo mu myaka yo hambere.

Ati “Umuziki ndawukurikirana, nubwo ab’ubu mbazi, mbakurikira, ariko nkunda cyane aba cyera. Nka Cecile Kayirebwa nkunda indirimbo ze ariko reka simvuge amazina kuko mfitemo inshuti ntaza kugira ibibazo.”

Uyu mugabo wabaye ikimenyabose muri ruhago y’u Rwanda kugeza ubwo ahawe akazina ka ’Mana y’Ibitego’ bitewe n’uburyo yakundaga gutsindira Ikipe y’Igihugu Amavubi, ari i Kigali ku butumire bwo gutaha inyubako ya Kigali Universe.

Ni inyubako byitezwe ko izatahwa mu minsi iri imbere ahateganyijwe irushanwa rizahuza abahanzi, abakinnyi bakanyujijeho, abashoramari ndetse n’abanyamakuru b’imikino.

 

 

 

CECAFA U18 : Amavubi U18 yatangiye neza !
Patrice Evra yakatiwe igihano cy’igifungo gisubitse cy’amezi 12
Sadate Munyakazi yibukije abafana ba Rayons Sport ko iki aricyo gihe cyo kuyiba hafi
Tony Bennett wamenyekanye mu njyana ya Pop yitabye Imana
Lionel Messi, yegukanye Ballon d’Or ya 8
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Bonus Code For Bet 365

May 28, 2024

Goldwin Casino Bonus Codes 2023

May 28, 2024

Skycity Darwin Darwin City Nt

May 28, 2024
Andi makuru

Perezida Kagame yakiriye mugenzi we Sassou Nguesso ku meza

July 22, 2023

Deck The Halls Casino Game

February 25, 2025
Imikino

Rwanda Arsenal Fans Community bizihije imyaka 10 bamaze batanga umusanzu mu gihugu

August 13, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?