Rutahizamu Jimmy Gatete benshi bita imana y’ibitego yatangaje abakinnyi 11 beza bakinanye mu makipe yanyuzemo ndetse no mu Ikipe y’Igihugu (Amavubi).
Uyu munyabigwi yatondetse ikipe ye y’ibihe byose ku wa Gatatu, tariki 8 Gicurasi 2024 mu kiganiro Urubuga rw’Imikino gitambuka kuri Radio Rwanda.
Abajijwe abakinnyi 11 beza bakinanye, Gatete yavuze ko bigoye gukora amahitamo ariko agerageza gutondeka ikipe ye.
Umunyezamu yamugize Murangwa Eugène Eric wakinaga muri Rayon Sports no mu Amavubi, avuga ko gukinisha amaguru ndetse no kumenya uko akinisha ba myugariro ba muri imbere ari bimwe mu byo yarushaga abandi banyezamu.
Myugariro w’iburyo ahazwi nko kuri kabiri yahashyize Sibomana Abdul, ibumoso cyangwa kuri gatatu yahashyize Ndikumana Hamad wamamaye nka Katauti. Ni mu gihe mu mutima w’ubwugarizi yashyizemo Kalisa Claude na Bizagwira Léandre.
Hagati mu kibuga ahazwi nko kuri gatandatu yahashyize nyakwigendera Jeanot Witakenge wamamaye cyane muri Rayon Sports. Hari kandi Karekezi Olivier uzwi nka Danger man ndetse na Jimmy Mulisa.
Mu bakinnyi batatu b’imbere bataha izamu, yishyize ku busatirizi (nimero icyenda), mu gihe yaba afatanya na Mbonabucya Désiré na Kabongo Honoré.
Sibyo gusa uyu rutahizamu uunzwe cyane mu Rwanda yanagarutse ku muziki akunda kumva cyane kandi umunyura nubwo Atari ibintu akunda cyane
Ubwo yari abajijwe niba ajya agira umwanya wo kumva umuziki hakaba n’abahanzi afata nk’abibihe byose kuri we, yavuze ko yihebeye abo mu myaka yo hambere.
Ati “Umuziki ndawukurikirana, nubwo ab’ubu mbazi, mbakurikira, ariko nkunda cyane aba cyera. Nka Cecile Kayirebwa nkunda indirimbo ze ariko reka simvuge amazina kuko mfitemo inshuti ntaza kugira ibibazo.”
Uyu mugabo wabaye ikimenyabose muri ruhago y’u Rwanda kugeza ubwo ahawe akazina ka ’Mana y’Ibitego’ bitewe n’uburyo yakundaga gutsindira Ikipe y’Igihugu Amavubi, ari i Kigali ku butumire bwo gutaha inyubako ya Kigali Universe.
Ni inyubako byitezwe ko izatahwa mu minsi iri imbere ahateganyijwe irushanwa rizahuza abahanzi, abakinnyi bakanyujijeho, abashoramari ndetse n’abanyamakuru b’imikino.