SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Ruboneka Jean Bosco yafashije APR FC gutsinda Police FC .
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imikino > Ruboneka Jean Bosco yafashije APR FC gutsinda Police FC .
Imikino

Ruboneka Jean Bosco yafashije APR FC gutsinda Police FC .

Muhire Jimmy
Muhire Jimmy
Published: January 21, 2024
Share
SHARE

Ruboneka Jean Bosco yafashije  ikipe ya APR FC gutsinda  Police FC igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 17 wa shampiyona,bituma iyi kipe y’ingabo z’igihugu  ishimangira umwanya wa mbere ku urutonde rw’agateganyo rwa shampiyona.

Uyu mukino wabaye kuri iki Cyumweru tariki 21 Mutarama 2024, kuri Kigali Pele Stadium.

Umukino watangiye wihuta ku mpande zombie, umupira uva ku izamu ujya ku rindi.

Ku munota 14, APR FC yabonye uburyo bwo bw’igitego ku mupira Omborenga Fitina yahinduye imbere y’izamu rya Police FC ukurwaho na Onesime akoresheje ibipfunsi.

Police FC na yo yabonye uburyo bwo gutsinda igitego ku mupira mwiza Rutonesha yahaye Bigirimana Abedi uwukinishije umutwe, Umunyezamu Ndzila araryama awukuramo.

Ku munota wa 20′ APR FC yongeye kubona uburyo bw’igitego ku mupira Kwitonda Alain Bacca yinjiranye mu rubuga rw’amahina awuhinduye, usanga Ruboneka Bosco uwufungisha agatuza, ateye ishoti ukurwaho na Kwitonda Ally.

Ku munota wa 36 ‘APR FC yahushije uburyo bwiza bw’igitego ku mupira Kwitonda Bacca yahinduye mu rubuga rw’amahina, Niyomugabo Claude awukinishije umutwe umanukira ku kirenge cya Ruboneka, uhita ufatwa n’Umunyezamu Rukundo Onesime wa Police FC.

Nyuma y’imyaka 2 gusa Police FC yabonye Coup-Franc nziza ku mupira Muhadjiri yari yahaye Savio, agushwa inyuma gato y’urubuga rw’amahina na Ishimwe Christian.

Hakizimana Muhadjiri yahannye iri kosa, umupira ujya hejuru y’izamu.

Iminota 45 ibanza y’umukino yarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa.

Mu gice cya kabiri, APR FC yatangiranye impinduka Mugisha Gilbert asimbura Niyibizi Ramadhan.

Ku munota wa 52, APR FC yabonye uburyo bw’igitego aho  Kwitonda Alain Bacca yacenze abakinnyi babiri ba Police FC, ateye ishoti nyuma y’urubuga rw’amahina, umupira ujya ku ruhande rw’izamu.

Ku munota wa 62′ Bacca yahinduye umupira mwiza usanga Shaiboub mu rubuga rw’amahina, ashyizeho umutwe, Onesime ashyira umupira muri koruneri.

Wari umukino urimo ishyaka ku mpande zombi

Ku munota wa 65′ APR FC yabonye igitego cya mbere cyatsinzwe na Ruboneka Jean Bosco ku mupira yahawe mu rubuga rw’amahina na Omborenga Fitina akinishije imoso.

Ruboneka Jean Bosco niwe watsindiye Apr Fc

Iminota icumi ya nyuma y’umukino mbere y’uko bongeraho iminota y’inyongera, yihariwe na Police FC yashakaga igitego cyo kwishyura.

Ku munota wa 88 Police FC yabonye uburyo bw’igitego ku mupira mwiza wahawe Hakizimana Muhadjiri uvuye muri koruneri, arawukaraga ku bw’amahirwe ye make ujya ku ruhande rw’izamu.

Mbere y’uko umukino urangira ku munota 90+4′  Police FC yongeye kubona amahirwe ku mupira Hakizimana Muhadjiri yateye uteretse, ushyirwa muri koruneri na Ndzila Pavelh.

Uyu mukinnyi wa Police FC yongeye gusubiza mu izamu, uyu munyezamu w’Umunyekongo afata neza umupira.

Umukino warangiye APR FC itsinze Police FC igitego 1-0, ishimangira umwanya wa mbere muri shampiyona.

APR FC yahise igira amanota 36 n’umukino w’ikirarane w’umunsi wa 16 na Marines FC.

Police FC yafashe umwanya wa gatatu n’amanota 31.

Uko indi mikino y’umunsi wa 17 wa shampiyona yagenze

Rayon Sports 1-0 Gorilla FC

AS Kigali 1-0 Kiyovu Sports

Bugesera FC 0-2 Musanze FC

Etincelles 0-1 Amagaju

Etoile de l’Est 2-2 Sunrise

Muhazi United 0-0 Gasogi United

Marine 1-1 Mukura Victory Sport

Wari umukino wingufu.

Abakinnyi 11 ba Police Fc babanje mu kibuga
Abakinnyi 11 ba Apr Fc babanje mu kibuga

Abatoza b’Ikipe ya Police bitegereza umukino
Abatoza ba APR FC bakurikirana umukino
Ibiciro byo kwinjira mu mukino usahuza Rayon Sports izasakiranamo Musanze FC byashyizwe hanze
Neymar yarwaniye mu kabyiniro muri Brazil
Bizimana Djihad azakina Europa League
UEFA Nations League : Espagne izahura na Portugal ku mukino wa nyuma
FERWAFA yatangaje Ingengo y’Imari ya 2024
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

What Is The Best Live Pokies App With Welcome Bonus For Android Users In Australia

September 5, 2023

Reliable Casino In Dublin

November 16, 2020

Veikkaus Casino Login App Sign Up

February 25, 2025

Dublin Ie Casino

May 28, 2024

Games Like Lotsa Slots

May 28, 2024

What Are The Best Free Online Roulette Sites For Irish Players

May 28, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?