Umubyeyi wa benshi mu bahanzi ndetse akaba n’umunyabigwi mu muziki gakodo Mama Mariya Yohana yongerewe mu bahanzii bazaririmba mu gitaramo “Migabo Live Concert” cy’umuhanzi mu njyana gakondo, Cyusa Ibrahim azakora tariki 8 Kamena 2024 yizihiza imyaka itanu ishize ari mu muziki.
Iki gitaramo kizabera muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali. Mariya Yohana yatangajwe nyuma yuko mu minsi ishize hari havuzwe Itorero Inganzo Ngari ndetse n’umuhanzi Ruti Joel
Si ubwa mbere Mariya Yohana ahuriye ku rubyiniro na Cyusa Ibrahim, kuko bagiye bataramana mu bihe bitandukanye. Cyusa Ibrahim yadutangarije ko yamutumiye muri iki gitaramo kubera ko ari ‘umubyeyi wataramye u Rwanda’ kandi abenshi bacyesha inganzo yaba iya gakondo cyangwa indirimbo zibumbatiye indangagaciro nyarwanda cyane iy’ubutwari.
Ati “Ni umwe mu bahagararanye n’intwari zahoboye Igihugu ari mu gisata cy’ubuhanzi. Imwe mu ntego eshatu z’igitaramo “Migabo Live Concert” ni ukurata no kuvuga imyato intore Nkuru, Umuyobozi w’Imihigo utugejeje ku Rwanda rugwije amahoro n’iterambere, ari narwo uyu mubyeyi yaririmbye.”
Mariya Yoha yaririmbye intsinzi mu bice byose by’u Rwanda, atoza abato mu ndirimbo gukunda Igihugu, aririmba indirimbo z’ihumure nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Cyusa ati “Ntawabasha kwishimira ibyo u Rwanda rugezeho asize Mariya Yohana wabirose. Kandi wabibayemo nk’umuhanzi. Ikindi cyanteye kumutumira mu bazatarama muri iki gitaramo n’impamvu y’umukino shusho w’igitaramo (Aha murahishiwe), dore ko ari n’umwe mu bagize itsinda ry’inyoborabatoza.”
Mariya Yohana avuga ko abahanzi b’ubu bakora muzika bakwiye kwita no kumenya ko ari abanyarwanda bagashyira imbere n’umuco wabo.
Mariya Yohana afatwa nk’inararibonye mu ndirimbo z’umuco gakondo w’u Rwanda. Indirimbo ye yise ‘Intsinzi’ yasusurukije ibirori n’ibitaramo bikomeye mu bihe bitandukanye.
Yakunze kwifashishwa cyane mu ntsinzi y’amatora ya Perezida Kagame Paul muri Manda yagiye atsindira kuyobora igihugu. Yakorewe mu ngata n’indirimbo nka “Turatashye inkotanyi”, “Tufungi Yoyo” iri mu giswahili n’izindi.
Igitekerezo cy’iki gitaramo ‘Migabo Live Concert’ cyavuye ku ndirimbo yakunzwe n’Abanyarwanda, uyu muhanzi yaririmbiye Umukuru w’u Rwanda, amushimira imiyoborere myiza n’ubutwari bwe bwayoboye urugamab rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994;
Gucyura no gutuza Abanyarwanda mu gihugu cyababyaye ndetse akaba arugejeje aho ruba ikitegererezo muri Afurika mu kwiyubaka n’iterambere rirambye kandi ryihuse.
Nk’umuhanzi, avuga ko yumvise umusanzu we ari uko yahuriza hamwe abakunzi b’umuziki w’u Rwanda n’abahanzi b’indirimbo gakondo batandukanye, abatuye Umujyi wa Kigali n’inkengero zaweo guhurira hamwe bagatarama u Rwanda ruganje, banakeza ‘iyo ntore izirusha intambwe’.
Akomez ati “Kandi twishimira ibyagezweho muri iyi myaka 30, tunakundisha abato izo ndangagaciro bibutswa kandi gusigasira ibyagezweho.”
Uyu muhanzi avuga ko gakondo idakwiriye kuba inganzo y’abantu bakuru, biri mu mpamvu zatumye mu bahanzi yatumiye muri iki gitaramo higanjemo urubyiruko.
Ati “Gakondo ntabwo ikwiriye kuba iy’abantu bakuze, urebye Inganzo Ngari ni urubyiruko, Ruti Joel ni urubyiruko nanjye ndi urubyiruko, rero urebye n’icyo kintu twashingiyeho cyane, kugirango twerekane ko gakondo ishobora gushoborwa n’urubyiruko, bakayikora neza. Yego, turabubaha ni ababyeyi bacu, ariko natwe turashoboye.”
Kwinjira muri iki gitaramo ni ukwishyura 8,000 Frw mu myanya isanzwe, 15,000 Frw muri VIP, 30,000 Frw ku meza y’umuntu na 220,000 Frw ku meza y’abantu umunani. Ushobora kugura itike yawe unyuze ku rubuga www.ibitaramo.com cyangwa se uguhamagara Nimero: 0787837802.