Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu tariki ya 08 Gicurasi 2024 muri Norrsken hano mu mujyi wa Kigali habereye ikiganiro n’itangazamkauru cyo kwerekana ku mugaragagaro abazajya bamamaza ibikorwa bya Sosiyete icuruza telefoni ya tecno mu Rwanda.
Uwo muhango wari witabiriwe n’abayobozi n’abakozi bo muri TECNO ndetse n’abo muri Sosiyete y’Itumanaho ya MTN isanzwe ifatanya na TECNO n’abandi banyuranye.
Muri icyo kiganiro nibwo ubuyobozi bwa Tecno Rwanda bwagaragaje umuhanzi Mugisha Benjamin n’umugore we Uwicyeza Pamella,aribo ba “Brand Ambassadors” ba Sosiyete Icuruza Telefoni ya TECNO, aho bazajya bamamaza ubwoko bwa telephone nshya “Camon 30 Series” zashyizwe ku isoko, zifite ikoranabuhanga rigezweho rizafasha benshi mu bakunda gukoresha ‘Smartphone’.
The Ben ni ku nshuro ya Kabiri, akoranye na TECNO. Kuko mu 2020, yasinye amasezerano y’umwaka umwe na Tecno, icyo gihe yishyuwe Miliyoni 42 Frw, kuri iyi nshuro ntihatangajwe amafaranga yahawe n’umugore we, ariko amasezerano bagiranye ashobora kuzongerwa igihe bitewe n’imikoranire.
The Ben na Pamella bazamamaza telefone eshatu Tecno Camon 30 Series
Byinshi wamenya kuri Telefone za Tecno Camon 30 ni uko ifite ubushobozi bwo gufata amashusho kugeza ku rwego rwa 4k n’amafoto meza camera zayo zifite 50 Megapixels kuri Camera y’imbere naho kuri Selfie yo bayihaye umwihariko wo kwita ku ijisho ry’uwifata ifoto ku buryo isa neza cyane ibi biri mu byatumye iyi telefone ya Tecno Camon 30 irusha izindi nyinshi bagiye bakora
Umuyobozi Ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Tecno, Rukundo Claver yavuze ko ‘Battery’ yayo ifite ubushobozi bwo kumaramo umuriro amasaha 30 kuko ibika umuriro wa 5000mAh, kandi Charger y’ayo ya ‘Fast Charge’ iyishyiramo umuriro mu gihe cy’iminota 30’. Iyi telefone kandi ushobora kuyikoresha nka ‘Remote’ igihe ‘telekomande’ yawe ya Televiziyo yagize ikibazo.
Ku bijyanye n’icyatumye bahitamo gukora n’umuryango wa The Ben yavuze ko bahisemo The Ben kubera ko ‘ari umuhanzi ufite ibikorwa byarenze imipaka’ kandi we n’umugore we ‘ni abantu bazwi cyane mu Rwanda bikaba bizatuma ibikorwa ndetse n’ibikoresho bya Tecno bimenyakana cyane kurushaho
The Ben we yavuze ko yishimiye kongera gukorana na Tecno nyuma y’imyaka ine yari ishize, yumvikanisha ko yiteguye gukora ibishoboka byose Telephone bashyize ku isoko zikamenyekana.
Ati “Ndiyumva neza! Tecno ni umuryango kandi si kuri njye gusa, ngira ngo ni ku banyarwanda bose.”
Uyu mugabo usanzwe ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yavuze ko yanyuzwe n’imikorere ndetse n’imiterere y’iyi Telefone aho ifite ububiko bungana na 512GB.
Ati “Kuba ushobora kuyikoresha mu gihe hagiyeho amazi cyane cyane nk’iyo mvura iguyeho ibitonyanga bishobora kugwaho ni ibintu rero twahuraga nabyo cyane, ni telefone ifite Camera nziza cyane ngirango twabonye amafoto ifata. Izindi telephone tujya tugira ibibazo by’amafoto atameze neza ahanini bitewe n’uko umuntu yafataga amafoto yihuta, ariko kuri iyi ntakibazo iguha n’ubundi ifoto nziza iri ku rwego ushaka.”
Ku bijyanye nuko agiye gukorana n’umugowe we The Ben yabanje gukorana yavuze ko binejeje umutima we kuba yinjiye mu bushabitsi ari kumwe n’umufasha we.
Ati “Ni ibintu bishimishije cyane! Ndatekereza imyaka ine ishize cyangwa itanu, icyo gihe nari njyenyine nkorana na Tecno, ariko kuri iyi nshuro turenze umwe, mu ijambo rimwe navuga ko ari umugisha.”
Ahawe umwanya, Uwicyeza Pamella yavuze ko atajya kure y’ibivuzwe n’umugabo we, kuko binyuze umutima we kuba agiye gukorana nawe. Ati “Murakoze! Nanjye biranshimije nk’uko byumvikana, buri kimwe nkorana nawe niyumva neza.”
Umuyobozi wa Tecno mu Rwanda, Dommy Hu yavuze ko ibiciro bya Telefone za Camon bitazamutse cyane ugereranyije n’ubushobozi bw’ibyo zishobora gukora. Yavuze ko bakoranye n’uruganda rwa Sony mu ikorwa ry’izi telefone, byatumye bakora bagendeye ku byifuzo by’abakiriya b’abo. Ati “Ndatekereza ibiciro bihura neza n’ubushobozi bwa benshi.”
Yahaye ikaze The Ben na Pamella avuga ko bishimiye kubakira mu muryango wa Tecno, kandi biteguye gukorana nabo mu kugaragaza izi telefone ku isoko.
Uyu muyobozi yavuze ko uretse telefone bashyize ku isoko, hari n’ibindi bicuruzwa birimo machine za Lap Top, ibikoresho by’umuziki nka ekuteri zi nziramugozi ndetse amasaha agezweho ushobora gukoresha igihe waba uri muri siporo akaba yakwereka uko umutima wawe utera cyangwa ingufu wakoresheje uri muri siporo
Ibyo bikoresho bya Tecno yashyize kw’isoko bifite ibiciro bizorohera umunyarwanda aho nka Telefone ya Tecno Camon 30 igura 309,900 Frw, Tecno Camon 30 ikoresha 5G iragura 459,000 Frw na Tecno Camon 30 Pro igura 539,000 Frw.
Ni mu gihe mu bindi bikorsho nka Tecno Laptop Megabook T1 igura 595.000Frw ,Laptop Megabook S1 igura 579.000Frw ,Smart watch 3 igura 21.500Frw ,Smart watch 3 Pro 36.500Frw