Imirwano ikaze yashyamiranyije ingabo za FARDC, FDLR, Wazalendo n’abarwanyi ba M23 yatangiye ku wa Gatanu mu bice by’imisozi miremire bya Sake, Bweremana na Minova yasize uyu mutwe wigaruriye agace ka Bitonga, abaturage benshi bahungira muri Masisi ndetse ingabo z’u Burundi zabarizwaga muri aka gace zirahunga.
Umubare munini w’abaturage bahunze tariki ya 4 Gicurasi 2024 berekeza mu bice bya Ngungu, Rubaya, Kabalekasha na Bitonga muri teritwari ya Masisi muri Kivu y’Amajyaruguru.
Abahaye amakuru Radio Okapi batangaje ko kuva kuri uyu wa Gatandatu umutwe wa M23 wigaruriye agace ka Bitonga.
Ingabo z’u Burundi zari mu gace ka Bitonga zahavuye ku wa Gatanu zerekeza muri Minova.
Abari muri ako gace batangaje ko ku wa Gatandatu mu gace ka Minova imirimo yakozwe ariko abantu bikandagira.
Gufata agace ka Bitonga bitanga amahirwe y’uko bashobora no kwigarurira mu buryo bworoshye agace ka Minova.
Hari ibitangazamakuru byatangaje ko abatuye muri Minova batangiye guhungana matela bakoresheje moto abandi bagenda n’amaguru.
Abahunze bava muri Minova berekeje mu bice bya Kalungu, Mukwija, Nyamasasa, Nyabibwe na Kalehe muri Kivu y’Amajyepfo kubera urusaku rw’imbunda ziremereye rwumvikana muri aka gace.