Abasore n’Inkumi bakoresha urubuga rwa rwa Twitter bibumbiye mu itsinda rya #RwoT basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ntarama banumamira inzirakarengane zirushyinguyemo .
Ni igikorwa bakoze ku uyu wa gatatu, tariki ya 12 Mata 2023, aho basuye uru rwibutso ruherereye mu Murenge wa Ntarama, mu Karere ka Bugesera, basobanurirwa amateka y’ubugome Abatutsi bari batuye muri aka karere bicanywe.
Nyuma yo gusura Urwo rwibutso no gusobanurirwa uko Jenoside yakorewe Abatutsi muri yateguwe na guverinoma y’abatabazi ndetse no kunamira Inzirakarengane zirenga ibihumbi 5000 zari zahahungiye nk’ahantu hatagatifu kuko hari Kiliziya gatolika ariko ku tariki ya 15 Mata 1994 bakaza kuhicirwa urwagashyinyaguro n’interahamwe hamwe n’abasirikare ba guverinoma ya Habyarimana .
Uru rubyiruko rugize Itsinda rya #RwoT rwiyemeje gusakaza ukuri kw’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse no gutanga ubutumwa buharanira amahoro.
Mu gihe cya none, imbuga nkoranyambaga zikunze gukoreshwa n’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu gushaka kugoreka amateka no gukomeza kugaragaza ingengabitekerezo yabo.
Ibitangazwa kuri izi mbuga nkoranyambaga ni bimwe mu bishobora kuyobya bamwe cyane cyane urubyiruko n’abakiri bato bazikoresha umunsi ku munsi.
Mu kiganiro na AHUPA Visual Radio Umwe mu bateguye iki gikorwa Niyomugabo Dieu D’amour uzwi nka Dj Diddyman usanzwe ari umunyamakuru w’ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru RBA yadutangarije ko bateguye igikorwa cyo gusura inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi kugira nabo bajye bandika aya mateka bayasobanukiwe .
Yagize ati “imbuga nkoranyambaga zitandukanye zije nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 , ibi byatumye abantu benshi bapfobya Jenoside cyangwa bashora urubyiruko mu ngengabitekerezo yayo bagamije kuyipfobya bakoresha imbuga Nkoranyambaga.
Akaba ariyo mpamvu bo nk’urubyiruko bishyize hamwe tukamenya amateka yanyayo tukajya dusura inzibutso zitandukanye hirya no hino mu gihugu twamenya byinshi tuakabona uko tubwiza ukuri abirirwa bashaka gushuka urubyiruko .
Yakomeje Ati “Nk’urubyiruko abenshi muri twe twavutse nyuma ya 1994 twakoze iki gikorwa mu rwego rwo kwiga no kumenya ukuri ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Aya mateka yatumye tumenya agaciro k’ibyo igihugu kimaze kugeraho ku buryo ntawadushuka ngo adusubize mu icuraburindi.”
“Kubera ko urubyiruko ruhora ku mbuga nkoranyambaga kandi hakaba hari n’abantu bagoreka amateka bazikoresha, ingamba twafatiye aha ni uko tugiye kuba urumuri rw’icyiza turwanya imvugo zose zihembera amacakubiri n’urwango, twamagana abagoreka amateka igihugu cyacu cyanyuzemo nka Jenoside yakorewe Abatutsi.”