Nyuma y’iminsi mike abakoresha Twitter bari bafite akamenyetso k’ubururu kazwi nka ‘Blue Tick’ bakambuwe bagasabwa kwishyura, amabwiriza yahindutse kuri iki Cyumweru kuko abakurikirwa n’abasaga miliyoni imwe batangiye gusubizwa ako kamenyetso.
Ni akamenyetso mbere katangwaga nko kwereka abandi ko uwo muntu cyangwa urwego rwizewe, ku buryo byafashaga ababakurikira kwizera amakuru y’uwo muntu cyangwa urwego.
Nyiri Twitter, Elon Musk, muri iki cyumweru yabivanyeho, avuga ko byazanaga ubusumbane mu bakoresha Twitter ndetse bamwe bakiyitirira abandi, bityo ko ushaka ako kamenyetso agomba kukishyurira amadolari umunani buri kwezi.
Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, benshi mu byamamare byari bisanganywe ako kamenyetso, babyutse bisanga kasubijweho cyane cyane abafite ababakurikira basaga miliyoni imwe.
CNN yatangaje ko ibyamamare nka Beyoncé, Kim Kardashian, umunyakuru Larry Madowo bose basubirijweho ako kamenyetso kandi batigeze bishyura.
Ntabwo biramenyekana icyatumye Twitter isubizaho ako kamenyetso ku bantu batishyuye, gusa Elon Musk akunze gufata ibyemezo bitunguranye rimwe na rimwe bamwe bafata nko guhubuka, bishobora no gusiga umubare munini w’abakoresha Twitter ugabanyuka.