Ku bufatanye na sosiyete y’ubwikorezi bwo mu ndege RwandAir, Qatar Airways kuri uyu wa Gatatu yagejeje mu Rwanda indege nini yo mu bwoko bwa Boeing 777x, igamije guhindura Kigali igicumbi cy’ubwikorezi bw’imizigo mu ndege, Kigali Cargo Hub.
Ubu bufatanye bugamije guteza imbere icyerekezo cya Kigali ku buryo kiba nk’icyambu cy’ubucuruzi cya Afurika ku bohereza cyangwa abatumiza ibicuruzwa mu mahanga, bifashishije indege.
Urwego rushinzwe ingendo z’indege muri Qatar, Qatar Aviation Services (QAS) ni rwo ruzajya rufasha RwandAir mu kugenzura no guteza imbere serivisi zayo zo gutwara imizigo nk’uko Newtimes yabitangaje.
Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Yvonne Makolo yavuze ko Kigali Cargo Hub ari amahirwe Abanyafurika babonye.
Ati “Afurika ni umugabane urimo ubukungu butandukanye haba ubucuruzi, ba rwiyemezamirimo bifuza kwagura amasoko yabo ndetse n’abashaka kwagura ishoramari. Twafatanyije rero mu gutangiza iki gicumbi gishya, kugira ngo duhaze ibyo byifuzo bikomeje kugaragazwa muri Afurika.”
Guillaume Halleux ushinzwe ibijyanye n’imizigo muri Qatar Airways Chief Officer of Cargo, yavuze ko gushora mu bwikorezi bw’imizigo ari inyungu ikomeye kuri Afurika.
Yavuze ko abakiliya b’izo sosiyete zombi bazungukira kuri iki gicumbi gishya haba muri serivisi bazahabwa n’iterambere ryabo.
Iki gicumbi gishya cy’ubwikorezi bw’imizigo mu ndege cyashyigikiwe na sosiyete y’Abafaransa izwi mu bijyanye n’ubwikorezi, Bolloré.
Biteganyijwe ko iki gicumbi cya Kigali kizafasha umugabane wa Afurika guteza imbere ubukungu bwawo ku kigero kiri hagati ya 3% na 5 % mu myaka icumi iri imbere.
Mu mpera z’umwaka ushize RwandAir yaguze indege yayo ya mbere itwara imizigo yo mu bwoko bwa Boeing B737-800SF. Ifite ubushobozi bwo kwikorera nibura Toni 23.904.
Ubufatanye bwa Qatar Airways buje nyuma y’aho iyo sosiyete yegukanye imigabane ingana na 49 % muri RwandAir, aho ubwo bufatanye mu bya mbere bwagombaga gukemura harimo no guteza imbere serivisi zijyanye n’ubwikorezi bw’imizigo mu ndege.