Umuhanzi Costa Titch ukomoka muri Afurika y’Epfo yitabye Imana, nyuma yo kugwa ku rubyiniro mu gitaramo yaririmbagamo i Johanesburg.
Amashusho yashyizwe hanze agaragaza Costa Titch ari kuririmba yizihiwe, akikubita hasi. Mu gihe bamweguraga yakomeje kuririmba, nyuma y’amasegonda make noneho ahanuka ku rubyiniro.
Nyuma y’iminota mike aguye, uyu musore byaje kwemezwa ko yashizemo umwuka.
Costa Titch wari ufite imyaka 27 y’amavuko yari amaze kuba umuhanzi w’ikirangirire muri Afurika ndetse amaze kuzamura injyana ya mapiano.
Yatangiye umuziki ari umubyinnyi, nyuma aza guhindura yinjira mu kuririmba. Yatangiye kumenyekana mu 2017 ubwo yashyiraga hanze indirimbo yise ‘Activate’ ya Hip Hop, cyane ko ariyo njyana yatangiye aririmba.
Yaherukaga mu Rwanda mu 2022 ubwo yari yatumiwe mu gitaramo cya Kivu Fest, icyakora anabanza kuririmba mu cyateguwe na DJ Marnaud yari yise ‘Marnaud Music Therapy’.
Yamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Nkalakatha Remix’ yakoranye na Riky Rick uheruka kwitaba Imana na AKA ndetse ubu agezweho muri ‘Big Flexa’ yakoranye na C’buda M, Alfa Kat, Banaba Des, Sdida na Man T iri mu ‘Amapiano’. Iyi ni nayo yazamuye igikundiro cye cyane muri Afurika yose cyane ko imaze kurebwa na miliyoni 11 kuri Youtube.
Hari kandi iyitwa ‘Champuru Makhenzo’ nayo yo mu Amapiano yakoranye na MA GANG, Phantom Steeze, ManT, Sdida na C’BUDA M, ‘Nomakanjani’, ‘Monate C’ yakoranye na AKA n’izindi.
Mu minsi ye ya nyuma, Costa Titch yakoze izindi ndirimbo zamamaye nka Super star yakoranye na Diamond ndetse na Big Flexa yari aherutse gusubiranamo n’abarimo Akon.