Ubusanzwe Ruben Enaje ni umubaji wo muri Filipine, akaba ari n’umushushanyi abifatanya no gusiga amarangi. gusa mbere gato yo kujya muri yo mirimo yindi yahoze ari umukozi mu bwubatsi. Azwiho kubambwa inshuro 34. Bivugwa ko ashobora kuba yaravutse 1960/1961 (Ni ukuvuga afite imyaka 62 cyangwa 63).
Yabambwe buri mwaka kuva 1986 kugeza mu mwaka wa 2019 ” Buri wa Gatanu Mutagatifu”; Gusa icyorezo cya Covid-19 cyamwiciye gahunda yiyemeje kubera ko kuva cyaza, muri 2020–2022 atigeze abambwa. Gusa ubu 2023 yarari mu bandi bantu 10 bo muri Filipine babambwe.
Yakomeje umuco we ngarukamwaka wo kubambwa mu 2023, abambwa ku nshuro ya 34 i San Pedro Cutud.
Enaje, wahoze ari umukozi w’ubwubatsi muri Filipine, yaguye mu nyubako itaruzura i Tarlac, arokoka mu buryo butunguranye.
Nyuma y’impanuka, avuga ko kwari ugushimira Uwiteka kumukiza, Enaje yatangiye kwitabira kubambwa, kubushake bwe, mu mihango ikorwa kuwa gatanu mutagatifu buri mwaka.
Ku ikubitiro yabikoze mu gihe cy’imyaka icyenda gusa kuva ibyo bibaye, yakomereje ku murindi abikora imyaka icyenda nk’icyifuzo cyo gukiza umukobwa we indwara ya asima nindi myaka icyenda kugira ngo umugore we agire ubuzima bwiza.
Enaje yabambwe ku nshuro ye ya mbere mu 1985. Yari yarasezeranije Imana ko azabambwa inshuro 27, yazigezeho muri 2013.
Muri 2019, Enaje yongeye kwizera ko amaherezo azabona umusimbura, amaze kubambwa ku nshuro ya 33 (imyaka ingana n’iya Yesu yambambiweho) Yabambwe ku nshuro ya 34 muri 2023, Nibwo yongeye gusubukura uruhare rwe mu kubambwa nyuma yo guhagarikwa kuva 2020 kugeza 2022 kubera icyorezo cya COVID-19. Yatanze umusaraba we wa 34, avuga ko bizaba ubwa nyuma, kugira ngo icyorezo nk’iki kirangire ndetse n’intambara y’Uburusiya muri Ukraine.