Butera Igor Saleh amazina yiswe n’ababyeyi iry’ubuhanzi akaba azwi nka Igor Bee ni umwe mu bahanzi bari kugaragaza ejo heza muri iki kiragano gishya muri muzika nyarwanda yashyize hanze indirimbo ye nshya yise Yahuzo .
Uyu musore ufite ubhanga buhambaye azwi mu ndirimbo nka Wikendi ndetse n’iya mbere yakoze yise Confirm ndetse niyi Yahuzo yashyize hanze mu masaha yashize muri izo izifite amashuso ni Confirm na Yahuzo.
Mu kiganiro kigufi yagiranye na Ahupa Visual Radio Ubwo yatuzaniraga iyi ndirimbo ye yise” Yahuzo” yadutangarije yavutse tariki 08Nzeri 2001 akavukira mu mujyi wa Kigali I gikondo, aho yakuze akunda umuziki cyane kugeza ubwo yatangiye kwiyumvamo ko azaba umuhanzi ariko icyo gihe ntibyamukundiye kuko yabanjye kurangiza amasomo ye .
Mu mwaka wa 2020 nibwo yinjiye muri studio akora indirimbo ze za mbere ariko ntizabashije kujya hanze gusa abifashijwemo na Ishusho Ltd inzu ifasha abahanzi yashyize hanze indirimbo ye ya mbere yise Confirm mu mwaka ushize wa 2022 ariko akaba nyuma yaho yarakoze indi yise Wikendi .
Uyu muhanzi mu gusoza ikiganiro yadutangarije ko nyuma y’izi ndirimbo amaze gukora afite indi migambo myinshi ateganyiriza abakunzi be anabasaba gukomeza kumutera inkunga mu buryo bwose bushoboka ,ayabashimiye kubyo bamukoreye mu mwaka wa 2022 kuko wari umwaka uhebuje mu bikorwa bye bya muzika kuko yabashije kuwukoramo indirimbo 4 zose.
Indirimbo “Yahuzo” yanditsewe na Igor Bee kubwe naho uburyo bw’amajwi ikorwa naba Producer 2 Yeah Man na Cursed Demon ikorerwa mu Ishusho Ltd ,Amashusho atunganywa na JakoB Legacy , yambikwa na Nashop Boutique .abifashijwemo n’umujyana we Habibu Igihangange