SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Super Manager yavuze imyato Perezida Kagame mu ndirimbo yise :Umugabo w’ibikorwa (Video )
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Super Manager yavuze imyato Perezida Kagame mu ndirimbo yise :Umugabo w’ibikorwa (Video )
Imyidagaduro

Super Manager yavuze imyato Perezida Kagame mu ndirimbo yise :Umugabo w’ibikorwa (Video )

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul
Published: May 6, 2024
Share
SHARE

 Gakumba Patrick uzwi nka Super Manager yahimbiye indirimbo umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, Nyakubahwa Perezida Paul Kagame ivuga ibikorwa amaze kugeza ku Banyarwanda.

Super Manager yasobanuye ko indirimbo yahimbiye Perezida Paul Kagame yayise ‘Umugabo w’ibikorwa’ kuko ibikorwa bye byivugira.

Muri iy’indirimbo hari aho aririmbamo ngo ” Uri umugabo w’ibikorwa Paul Kagame wakuye u Rwanda mu kaga, uruha amahoro n’ubumwe tuzagutora Kagame.”

Super Manager  yadutangarije  ati “ Natekereje nk’umunyarwanda nifuza kugira ngo ntange umusanzu wanjye by’umwihariko nk’umuhanzi aho nashakaga kuvuga ibikorwa bidasanzwe umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda amaze kugeza ku banyarwanda batari bazi y’uko bazongera kugira ubuzima.”

Yakomeje agira ati “Tuzi urugamba rukomeye ingabo zahoze ari iza RPA zarwanye kugira ngo u Rwanda rwongere rubeho gutya rumeze, abanyarwanda bagira ijambo ku ruhando mpuzamahanga, ibyo byose n’ibigaraza ukwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda.”

Super Manager usanzwe ukora ubushabitsi bwo kugurisha abakinnyi mu makipe atandukanye no kubahagararira mu nyungu z’ibikorwa byabo afatanije n’ubuhanzi asobanura ko nawe ubwe kugira ngo agere aho abageze kuri ubu ashimira u Rwanda.

Ati “Ntawutazi aho u Rwanda rwavuye, nanjye ubwanjye maze kugera kure mbikesha igihugu cyanjye cyiza, umuntu ntiyakwirengagiza ingabo zahoze ari iza RPA ziyobowe n’umukuru w’Igihugu cyacu Perezida Paul Kagame zabohoye igihugu kuva mu 1990 zikabasha no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahitanye abarenga miliyoni mu minsi 100 gusa. Iki ni ikintu gikomeye cyane.”

Gakumba Patrick akomeza avuga ka nk’usanzwe ukurikirwa n’abantu benshi akwiriye gutanga umusanzu abinyujije mu ndirimbo ivuga ibigwi umukuru w’Igihugu.

Super Manager yasabye Abanyarwanda kuzahundagaza amajwi kuri Perezida Kagame mu matora y’Umukuru w’Igihugu yo muri Nyakanga 2024.

Umunyabigwi Bobby Caldwell yitabye Imana ku myaka 71
P Diddy akomeje kwicuza nyuma y’amashusho akubita uwari umukunzi we
Abba Marcus Umuhuungu wa Chameleone yikomye abari kuvuga nyina nabi
Nyuma y’Imyaka 2 Titi Brown agizwe umwere
Bwiza na Okkama babuze ibyangobwa byo gutaramira iburayi
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Top Rated Australian Online Casinos

February 25, 2025

Slingo Casino No Deposit Bonus Codes For Free Spins 2024

May 28, 2024

Best Paypal Casinos Au

September 5, 2023

Mega Moolah Jackpot

February 25, 2025

What Are The Most Profitable Online Pokies With Bonus Rounds For Real Money Play In Australia

September 5, 2023

Best Way To Win Casino

May 28, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?