Perezida wa Sénégal, Macky Sall, yageze Kigali aho yitabiriye ubutumire bwa mugezi we w’u Rwanda, Paul Kagame mu birori byo gutaha uruganda rwa BioNTech Africa.
Akigera ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, Perezida Macky Sall yakiriwe na Minisitiri w’Imari n’Igendamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana.
Ibirori byo gufungura ku mugaragaro uruganda rwa BioNTech Africa ruzajya rukora inking za Covid-19 n’izindi ndwara, biteganyijwe kuba kuri uyu wa Mbere tariki ya 18 Ukuboza 2023, i Kigali.
Ubuyobozi bwa BioNTech bwatangaje ko ari umuhango uzitabirwa n’abayobozi bakomeye ba Guverinoma ndetse n’ubuyobozi bukuru bwa BioNTech.
Perezida Sall yaherukaga mu Rwanda muri Nyakanga 2023 ubwo yari yitabiriye inama ya Women Deliver.
Tariki ya 4 Nyakanga 2023 kandi Perezida Kagame na Sall bari bagiranye ibiganiro i Dakar ubwo yari mu rugendo yerekeza muri Trinidad and Tobago.
Ibihugu byombi bihuriye ku mushinga wo kubaka inganda zikora inkingo za Covid-19 n’indi miti muri Afurika. Ni inganda zizubakwa i Kigali n’i Dakar ku bufatanye n’Ikigo BionTech ndetse na Banki y’Ishoramari y’u Burayi, European Investment Bank.
Ibihugu byombi bisanzwe bifite umubano ushingiye kuri dipolomasi na politiki. Mu 2021 ni bwo Ambasade y’u Rwanda muri Sénégal yizihije isabukuru y’imyaka 10 ishize ifunguwe.
U Rwanda na Sénégal bifitanye amasezerano arimo ay’ubufatanye mu by’umuco yasinywe mu 1975, ay’ubutwererane rusange yasinywe mu 2004, ay’ishyirwaho rya komisiyo ihoraho ishinzwe kugenzura umubano w’ibihugu byombi yasinywe mu 2016 ndetse n’amasezerano y’ubufatanye ari hagati y’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru, RBA na Radio Television Sénégalaise.
Kuri ubu kandi hari amasezerano ibihugu byombi biteganya gusinyana mu bijyanye n’uburezi, ubuzima ndetse n’ingendo zo mu kirere.