Beyonce na Jay-Z bakoze amateka yo kuba abantu ba mbere baguze imitungo itimukanwa ihenze cyane muri California nyuma yo kugura inzu ifite agaciro ka Miliyoni 200 .
Aba bahanzi baririmbye bazwi cyane mu ndirimvo Crazy In Love Beyonce Knowless w’Imyaka 41 n’Umugabo we Jayz w’Imyaka 53 iyi nzu nziza cyane kandi iherereye mu gace gatuwemo n’ibyamamare byinshi kandi bikomeye ka Malibu muri Leta ya California ifite agaciro ka Miliyoni 200 bituma ariyo nzu iza ku mwanya wa Mbere ihenze muri ako gace gatuwemo n’ibyamamare nkuko tubikesha Ikinyamakuru TMZ
Ibi bikomerezwa muri muziki mpuzamahanga byari bisanzwe bifite indi nzu y’akataraboneka muri Calfornia mu gace kitwa Bel Air ariko kugeza ubu nibo babaye aba mbere baguze inzu ihenze nyuma yo gukura kuri uwo mwanya umuherwe w’umushoramari witwa Marc Andreessen nawe wari warahaguze inzu iruhande ya miliyoni 177 z’amadolari mu 2021.
Iyi nzu iri kubutaka bwa Metero kare 300 niyo nzu ya kabiri ihenze muri Leta zunze ubumwe z’Amerika nyuma y’inzu y’umuherwe hedge Ken Griffin yaguzwe Miliyoni 238 mu mwaka wa 2019 ikaba iherereye muri parike yo mu majyepfo ya New York .
Jay Z na Beyonce bemeye kugura iyi nzu kuri iki giciro nyuma y’uko bari babanje kubaca miliyoni 295 ariko bakabyanga bikaba biteganyijwe ko aba bombi iyo nzi y’akataraboenka bazayibanmo n’abana babo batatu ,Imfura Blue Ivy Carter w’Imyaka 11 n’Impnaga zabo Rumi na Sir bafite imyaka 5.