Abamenyereye gukoresha urubuga rwa X [rwahoze ari Twitter], bazi ibiganiro bihakorerwa bihuza abantu b’ingeri zitandukanye baba bari kuganira ku ngingo runaka, ibizwi nka Space. Mu busanzwe ibi biganiro bikorwa mu buryo bw’amajwi gusa, yaba utegura ikiganiro, abo yatumiye n’abandi bose bakivugamo.
Kuri ubu ibi bigiye kuba amateka kuko abategura ibi biganiro bazwi nka ‘Hosts’ bashyiriweho uburyo bazajya bakoresha amashusho mu gihe bayoboye ibiganiro.
Ibi bivuze ko umu-host ashobora kwifashisha camera ye y’imbere cyangwa iy’inyuma akerekana ibyo ashaka bikabonwa n’abari mu kiganiro bose.
Inkuru y’iri vugurura yashyizwe hanze kuri uyu wa Gatatu, ubwo nyiri X, Elon Musk, yongeraga gutambutsa ubutumwa bugaruka kuri izi mpinduka.
Ubu buryo bukora ku bafite porogaramu ya X muri telefoni zikoresha iOS gusa, ntiburagera ku bakoresha telefoni za Android cyangwa abakoresha X, kuri mudasobwa zabo.
Abakurikiranira hafi ibikorwa bya Elon Musk, nk’umuntu ukunze gukora impinduka nyinshi cyane mu buryo butunguranye, bavuga ko hari igihe kizagera n’abandi baba batateguye ikiganiro ariko bakirimo bashobore gukoresha video kabone n’ubwo baba batari kuvuga.