Umuhanzi w’icyamamare mu gihugu cya Nigeria Patrick Nnaemeka ukuzwe cyane nka Patoraking yageze I Kigali aho ari mu rugendo rwo gukomeza gushyikira abanyeshuri bafashwa n’umuryango udaharanira inyungu washinzwe nawe biga muri African Leadership University
Ubusanzwe uyu muryango witwa Patoraking Foundation ugamije guteza imbere Afurika binyuze mu burezi no kwihangira imirimo ukaba usanzwe ufasha abana batari bake mu bihugu bya Afurika
Turi mu butumwa bwo Guteza imbere Afurika Imbere thru Uburezi, kwihangira imirimo aho ufite gahunda yo guhindurira ubuzima icyarimwe urubyiruko rwo rwo muri Afurika rusaga miliyoni imwe mu myaka icumi irimbere .
Uyu mugabo ukunzwe cyane mu ndirimbo Babylon mu mashusho yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze nka Instagram ari kumwe n’abamuherekeje yabasangije ibyishimo byinshi ubwo yageraga ku cyicaro cya African Leadership University kiri i Bumbogo mu karere ka Gasabo .
Muri ayo mashusho hagye kandi humvikanamo ibyishimo bya bamwe mu banyeshuri bo mu bihugu bitandukanye yishyurira bigamo muri icyo kigo .
Benshi bakomeje kugenda bakomoza ku byishimo baterwa no kuba barabashije gukomeza amasomo yabo muri iyo kaminuza kubera we ,abanda bakajya bavuga ko iyo ataba we abanyeyi batari kubasha kurangiza amasomo yabo ya kaminuza .
Mu bana benshi biga muri African Leadership University bafashwa na Patoraking Foundation ni abo mu bihugu nka Tanzania,Zimbabwe,Rwanda,Liberia ,Burkina Faso,Nigeria,Ghana na Uganda
https://www.instagram.com/reel/C6nziubItd6/?igsh=czA5YjM2enQz