Umunyamideli wamenyekanye cyane mu bushabitsi butandukanye no mu kumurika imyambaro inyuranye hano mu Rwanda no hanze yarwo, Isimbi Vestine [Isimbi Model] yakomoje uko yamenye Chryso Ndasingwa biturutse ku mwana we wakunze indirimbo uyu muhanzi yise “Ni nziza.”
Isimbi wari mu bihumbi by’abantu bitabiriye igitaramo Chryso Ndasingwa yakoreye mu nyubako y’imyidagaduro ya BK Arena, cyabaye kuri iki Cyumweru tariki 5 Gicurasi 2024.
Ni kimwe mu bitaramo byasigaye mu mitima ya benshi, ahanini biturutse ku kuba Chryso Ndasingwa yabaye umuhanzi wa kabiri w’indirimbo za Gospel wabashije kuzuza inyubako ya BK Arena nyuma ya Israel Mbonyi umaze kubigeraho inshuro ebyiri.
Isimbi Model yavuze ko kwitabira igitaramo cya Chryso Ndasingwa ahanini byaturutse ku mwana we wamukundishije indirimbo z’uyu muhanzi.
Ati “Byaturutse ku mwana wanjye. Twavuye gusenga n’umuhungu wanjye aza aririmba ya ndirimbo ‘Ni Nziza’. Ni bwo bwa mbere nari numvise aririmba indirimbo y’Imana, ahita ambwira ngo iyi n’iyo ndirimbo nkunda cyane, kuva icyo gihe ndayitunga muri telefoni.”
Yavuze ko iyi ndirimbo yakomeje gucengera cyane mu muryango we, kugeza ubwo n’iyo ajyanye umwana we ku ishuri bacuranga cyane iyi ndirimbo. Avuga ko iyo ari mu nzira ajyanye umwanya we, acuranga zimwe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, kugirango afashe umwana we gutangira umunsi yiragiza Imana.
Isimbi Model avuga ko hari igihe yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze iyi ndirimbo ‘Ni Nziza’, Chryso Ndasingwa abibonye aramushimira, kuva icyo gihe batangira kuvugana birambuye.
Uyu mugore yavuze ko ubuzima agaragaza ku mbuga nkoranyambaga ari nabwo buzima abayemo mu buzima busanzwe. Yavuze ko atajya abeshya ubuzima abayemo.
Ati “Ibyo mfite birampagije. Imana indinde ibyo ng’ibyo ibinkize nzigire mu ijuru. Ibaze kubura ijuru kubera akantu gato ngo urabeshya ubuzima. Ubu nibwo buzima Imana yampitiyemo, kandi nizera ko izi ibyiza binkwiriye […] Ndashima Imana ku buryo ntabeshya ubuzima mbayemo.”
Ubusanzwe uyu mubyeyi abamuzi bakubwira ko igikorwa birangwa n’umutima mwiza kandi akunda kuba hafi y’abatishoboye cyane.