Umuhanzi Cyusa Ibrahim umaze kubaka izina kandi ukunzwe cyane mu bahanzi bakora injyana gakodo mu Rwanda yateguye igitaramo cye cya mbere kinini azahurira n’itorero ingazno ngari yise Imigabo Live Concert mu rwego rwo gushimira Perezida Paul Kagame kubyo yakoreye abnayarwanda imyaka 30 u Rwanda rwibohoye
Cyusa avuga ko iki gitaramo yakise Imigabo Live Concert biturutse ku ndirimbo ye yise Imigabo ivuga ku butwari n’ibigwi bya Perezia w Repubulika y’U Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame.
Yagize ati abanyarwanda twese turabizi ko mu mezi make ari imbere tuzitorera umukuru w’igihugu niyo mpamvu igitaramo cyanjye nakise kuriya kubera byinshi biyikubiye muri iriya ndirimbo nise Migabo
Mu kiganiro na kimwe mu binyamakuru bya hano mu Rwanda yaitarangarije ko yahisemo gukora igitaramo mu bihe nk’ibi, kuko yumvaga hari umusanzu yatanga mu kwamamaza Perezida Kagame, dore ko n’igihe cy’amatora cyegereje.
Yagize ati: “Impamvu nari ntarakora igitaramo kigari, numvaga igihe kitaragera, kandi burya inkono ihira igihe, numvaga ngomba kugikora ubu kandi noneho nkagishyira muri iki gihe cyiza cyegereje amatora, nkamushyigikira nk’umukandida cyane ko Migabo ari indirimbo namuhimbiye imurata ibigwi, mu by’ukuri yatuyoboye neza muri iyi myaka 30, ni uburyo nakoze bwo kumushimira.”
Akomeza avuga ko ari igitaramo mbaturamugabo, kuko kizaba kirata ibigwi Umukuru w’Igihugu, ari nabyo aheraho ahamagarira abantu kuzaba bahari, kuko kizarangwa n’ibyiza ndetse hakazaba hari n’abandi bahanzi batandukanye bazamufasha.
Cyusa Ibrahim avuga ko kugeza ubu Itorero Inganzo Ngari ari bo yamaze gutangaza mu bazamufasha kuko ari ryo torero yasorejemo kubyina, gusa ngo nubwo ataratangaza abandi bahanzi bazamufasha mu gitaramo cye ariko ngo abantu bitege ko ari ab’injyana gakondo gusa.
Ngo nubwo yahisemo ko igitaramo cye kizaba kirimo abahanzi b’injyana gakondo gusa, ariko ku rundi ruhande yemeza ko injyana gakondo zishobora kuzuzanya n’izindi zigezweho, kubera ko inganzo ari ngari kandi itagira umupaka.
Ati: “Ni igitaramo cya gakondo gusa, ntabwo nigeze nshyiramo izindi ndirimbo zisanzwe, ariko indirimbo zisanzwe zishobora kuzuzanya cyane na gakondo, nk’ubu hari indirimbo mfitanye na bandi bahanzi kandi twakorana cyane ko inganzo iba ari ngari ushobora kuririmbamo gakondo nawe agashyiramo R&B cyangwa se Hip Hop nta mpamvu yo gushyiraho imipaka.”
Biteganyijwe ko igitaramo Migabo Live Concert kizaba tariki 08 Kamena 2024, kikazabera muri Camp Kigali, aho kubazagura amatike mbere y’igitaramo ari amafaranga 8.000frw ahasanzwe.15.000Frw VIP na 30.000Frw Ameza asanzwe ,mu gihe abazagura itike ku mu muryango ahasanzwe 10.000Frw ,VIP 20.000Frw ndetse na 35.000frw ku meza ,Biteganyijwe ko igitaramo kizatangira kw’isaha y’I saa kumi