Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego z’umutekano ndetse n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu Karere ka Gasabo, bamennye mu ruhame ibiyobyabwenge n’inzoga zitujuje ubuziranenge byafatiwe mu mikwabo yakorewe mu Mujyi wa Kigali.
Ibi biyobyabwenge birimo urumogi na Cocaine ndetse na Mugo bakunze kwita Heroine byamenwe mu Kimoteri cya Nduba mu Karere ka Gasabo, ku wa Gatatu tariki 15 Ugushyingo 2023.
Muri iki gikorwa hangijwe ibiro 43 by’urumogi n’udupfunyika 51 twa Cocaine na Heroine, litiro 625 za Kanyanga na litiro 3069 z’inzoga zitujuje ubuziranenge.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Sylvestre Twajamahoro, yavuze ko ibyamennwe byose byafashwe ku bufatanye bw’inzego zitandukanye ndetse n’abaturage kuko aribo bagendaga batanga amakuru.
Yakomeje ashishikariza abaturage bose kwirinda ibikorwa byo kwinjiza ibiyobyabwenge mu gihugu no kubicuruza.
Ati “Turakangurira buri wese uzi ko afite ibikorwa byo kwinjiza ibiyobyabwenge mu gihugu, kubitunda, kubikwirakwiza n’ibindi bikorwa byose bifite aho bihurira n’ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge, kwibwiriza akabivamo agaca ukubiri na byo kuko bidatinze azabifatirwamo ku bufatanye n’abaturage agakurikiranwa mu butabera.”
Yahise anaboneraho gushima abaturage batanga amakuru ibiyobyabwenge nk’ibi bigafatwa kuko bigira ingaruka ku muryango nyarwanda no ku gihugu muri rusange bitewe n’uko uwabinyoye iyo amaze kubisinda atangira kugaragaraho ibikorwa bihungabanya umutekano nko gukubita no gukomeretsa, gusambanya abana no gufata abagore ku ngufu.