Mu ndirimbo ye ‘Haso’ Kenny Sol yumvikana nk’umuhanzi ufite inzozi zo kurira rutemikirere, icyakora kugeza ubu ibyari inzozi bikomeje kuba impamo, uyu musore akomeje kogoga amahanga mu bikorwa byo kwagura umuziki we.
Nyuma yo gutaramira mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, Kenny Sol kuri ubu yamaze kwerekeza muri Canada aho afite ibitaramo bitandukanye.
Uyu muhanzi yahagurutse i Kigali ku wa 25 Nzeri 2023 afite ibitaramo bitanu muri Canada. Icya mbere azagikorera mu Mujyi wa Edmonton ku wa 30 Nzeri 2023. Ku wa 7 Ukwakira 2023 azataramira ahitwa Montreal mu gihe ku wa 8 Ukwakira 2023 azataramira i Toronto mu gitaramo azahuriramo n’uwitwa Sidike Diabate.
Ku wa 13 Ukwakira 2023, Kenny Sol azataramira ahitwa Quebec naho ku wa 21 Ukwakira 2023 ataramire mu Mujyi wa Ottawa.
Ibi bitaramo bitanu nibyo bizwi uyu musore agiye gukorera muri Canada.Kenny Sol agiye muri Canada nyuma y’iminsi akoze ibindi bitaramo ku mugabane w’u Burayi.