Tombola y’uburyo amakipe azahura mu irushanwa ryo kwibuka abari abakinnyi n’abakunzi b’umukino wa Basketball mu Rwanda (GMT 30) bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yasize REG BBC na APR BBC zizahura mu mukino wa ½.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Mata 2024, ni bwo Ishyirahame ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda ryashyize hanze uko amakipe azahura muri iri rushanwa ritangira kuri wa Gatanu tariki 19 Mata, rikazasozwa ku wa Gatandatu tariki ya 20 Mata 2024.
Irushanwa ry’uyu mwaka rizitabirwa n’amakipe ane ya mbere ku rutonde rwa Shampiyona ya Basketball mu bagabo n’abagore.
APR BBC na REG BBC zakurikiranye ku mwanya wa kabiri n’uwa gatatu muri shampiyona, zisanze zizahura mu mukino wa ½.
Undi mukino mu bagabo uzahura Patriots BBC iyoboye shampiyona na Tigers BBC iri ku mwanya wa kane.
Mu b agore APR W BBC iyoboye shampiyona yisanze izahura na Kelper W BBC iri ku mwanya wa kane, mu gihe GS Marie Reine ya kabiri izahura na REG W BBC ya gatatu ku rutonde rwa shampiyona.
Amakipe azitwara neza mu bagabo n’abagore ni yo azahurira ku mukino wa nyuma uzabera muri BK Arena ku wa Gatandatu tariki 20 Mata 2024.
Iri rushanwa ryahoze ryitwa ‘Memorial Gisembe’ ryatangiye kuba mu 1996 ritegurwa n’ikipe ya Espoir BBC mu rwego rwo kwibuka uwari umukinnyi wayo wanayibereye umutoza, Ntarugera Emmanuel ‘Gisembe’ wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nyuma itangira gufatanya na FERWABA kuritegura.
Mu 2018, REG BBC yegukanye igikombe cy’irushanwa ry’imbere mu gihugu mu bagabo, APR WBBC igitwara mu bagore.
Mu 2019, iri rushanwa ryagizwe mpuzamahanga. Ubwo riheruka kuba tariki 5-8 Kamena 2019, REG BBC yegukanye Igikombe cy’Irushanwa Mpuzamahanga ryo Kwibuka itsinze Patriots BBC ku mukino wa nyuma amanota 74-71. Mu cyiciro cy’abagore, The Hoops yegukanye igikombe itsinze RP IPRC Huye BBC.
Mu bagabo ku wa Gatanu Tariki 19 Mata 2024
Patriots BBC izahura na Tigers BBC saa kumi n’ebyiri z’umugoroba
APR BBC izahura na REG BBC saa mbiri z’ijoro
Mu bagore ku wa Gatanu Tariki 19 Mata 2024
APR W BBC izahura Kelper W BBC saa munani
GS Marie Reine Rwazaa izahura na REG W BBC saa kumi