Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 22 Mata 202 hano mu kuyi wa Kigali hafunguwe inzu ikorerwamo imyitozo ngororamubiri izwi nka Kigali Fitness Center ije gukora itandukaniro ni ‘izari zisanzwe .
KT Fitness Center y’Umushoramari Kabahizi Theoneste iherereye ahazwi nko mu gisimenti muri KT Plazza , ni Gym nshya bigaragara ko yashowemo akayabo kubera ibikoresho bigezweho ifite ndetse kw’ikubitiro hakaba hahise hagaragazwa Super Manager nka Brand Ambassador wayo
Umuhango wo kuyimurikira itangazamakuru ku mugaragaro wabaye kuri wa mbere tariki 22 Mata 2024 witabirwa n’abanyamakuru batandukanye aho babashije kwirebera no gusobanurirwa imikorere y’iyo Gym ije gukora impinduka mu mujyi wa Kigali
Umushoramari Theoneste yavuze ko kugira afungure inzu yo gukoreramo imyitozo ngoramubiri byari byari mu gahunda ze ariko none nyuma yo gukorera ahazi nko mu Gisimenti hazwi cyane no gukundwa nabashaka kwica inyota yahisemo nawe kuhashyira iyo nzu kugira ngo abashe gufasha abantu kubahiriza gahunda ya Tunywe Less aho umuntu ashobora kureka kukjya mu kabari akazi akikorera umwitozo we neza agataha umubiri we umeze neza .
Yavuze ko umwihariko w’iyi Gym yafunguye ari uko ikora iminsi yose kuva mu gitondo kugeza nimugoroba ndetse nyira yo akaba asanzwe ari umuntu ukunda gukora siporo akab ariyo mpamvu yahisemo gushora Imari mu kubaka inzu ikorerwamo imyitozo ngoramubiri
Ati “Aka mbere ni uko iyi Gym ikora iminsi yose , aka kabiri ni ubunararibonye bw’uyiyobora; hari ababa bafite amafaranga bagafungura Gym, bagashyiramo abakozi, ariko njye ndi umutoza, nayifunguye nzi ibyo nkora. Iyo umukiliya abonye serivisi mbi, n’uri kumufasha bituma amukosora byoroshye.”
Ikindi yatangaje nuko abatoza bo muri KT Fitness Center bafite ibyo bafasha abakiliya. Icya gatatu ni ibikoresho; nagerageje kugura ibigezweho bya TechnoGym kuko ni yo igezweho ubu muri siporo ya Gym.”
Abajijwe impamvu abantu bakwiye gukorera siporo muri Gym ya KT Fitness Center hari n’ubundi buryo bashobora gukoresha, yavuze ko kugira ngo ugire icyo ugeraho bisaba umuntu ubizi ugukurikirana kandi akagukundisha ibyo ukora.
Ati “Siporo ni ukwikunda mu buzima busanzwe, iyo ukunda gukora siporo uba wikunda, uba ukunda umubiri wawe. Mbwira abakiliya bacu ndetse n’abatoza dukorana ko siporo atari ukugaragara ko uyikora, siporo ni ikintu cy’imbere mu mubiri; ni amaraso, ni umutima, ni ibihaha. Wa muntu ushaka guhinduka ni uwabihaye umwanya, ntabwo wavuga ngo ukora kabiri yamera nk’ukora gatanu mu cyumweru.”
Uyu muyobozi yavuze ko ku bijyanye n’ibiciro by’abagana KT Fitness Center Gym, biterwa n’uko yifuza gukora ndetse n’igihe azajya akorera siporo.
Muri icyo kiganiro kandi Bwana Kabahizi Theoneste yaboneyeho no gutangariza ku mugaragaro Bwana Gakumba Patrick uzwi nka Super Manager ku mbuga nkoranyambaga nka Brand Ambassador uzaba ashinzwe Kwamamaza ibikorwa bya KT Fitness Center nubwo atifuje gutangaza neza ukoamsezerano bagiranye ateye gusa yahamije ko yamuhisemo nyuma yo kubona ko ari umugabo ushoboye kwamamaza kandi yizera ko byose abifitemo ubushobozi
Mu ijambo rye Super Manager wagizwe Brand Ambassador yabanje gushumira itangazamakuru ryose ryitabiriye uwo muhango ndetse n’Umushoramari Kabahizi Theoneste kuba yaramugiriye icyizere cyo kuba yakwamamaza ibikorwa bye kandi amwizeza ko azabikora umuhate kugira ngo bimenyekane mu Rwanda hose abakiliya baze bakore siporo ku bwinshi kuko Ubukire bwa Mbere bw’umuntu ari ubuzima bwiza .
Mu gusoza Super Manager yisabiy bamwe mu byamamare na bandi babibishaka kugana KT Fitness Center kuko arihi hantu honyine bazahurira n’abatoza bafite ubunararibonye mu bijyanye n’ubugororamubiri .