Umunayamideli akaba n’umwe mu badamu babashabitsi bazwi hano mu Rwanda muri iki gihe abanyarwanda ndetse n’isi yose bari mu cyunamo cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Jenoside yo muri 1994 yagaragaje agahinda aterwa na se wishwe muri Jenoside atabonye aho umukobwa bwe ageze nyuma y’imyaka 30 yiyubatse .
Uyu mubyeyi ufite umugabo umwe n’umwana umwe w’umuhungu abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yagaragaje agahinda aterwa n’urupfu rw’umubyeyi we .
Ni mu butumwa buri mu magambo y’icyongereza ariko mu Kinyarwanda ugenekereje ni ubutumwa bwuje agahinda yagize ati ” Rimwe na rimwe nibaza niba umbonye aho hejuru uri hari byinshi mba nifuza kuba nakubwira ariko ni byiza Papa ubu umwana wawe w’umukobwa n’indwanyi nkwifurije kumbona nonaha ntakiri umukobwa mutoya uzi ,Papa ubu ndi umugore ,ufite ufite umwuzukuru w’umuhungu ndetse n’umukwe warikuzamukunda rwose wari kuzamukunda
Gusa buri munsi ndagukumbura wagiye ukiri muto kandi hakiri kare ariko ngusezeranyije ko utazigera wibagirana icyivi cyawe Nzacyusa
Ngaho urabeho unsuhurize Mama na Nyogokuru ,Sogokuru ba Masenge ndetse n’basaza banjye bato kandi ndizera ko igihe kimwe tuzongera guhura kandi nzakomeza izina ryawe n’amaraso yawe
Uyu mubyeyi kandi yaboneyeho kwihanganisha abanyarwanda bose muri ibi bihe bikomeye twibuka abatutsi barenga miliyoni bishwe mu gihe cy’iminsi ijana gusa bazira uko bavutse , anasaba urubyiruko guhaguruka rukarwanya buri wese ushaka kurushora mu ngengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi kuko uyu ariwo mwanya mwiza wo kwibuka kandi Twiyubaka.