Umukinnyi w’icyamamare muri sinema w’umushinwa Jackie Chan mu minsi ishize hagiye havugwa inkuru zitandukanye ko uyu mugabo w’imyaka 69 yitabye imana ariko we yahishuye ko ubuzima bwe bumeze neza
Uyu mugabo wamenyekanye muri filime zitandukanye zakunzwe nka Police Story ,Rush Hour ,Karate Kid , ni zindi nyinshi zakunzwe kugeza nubu mu mpera z’umwaka ushize nibwo ku mbiga nkoranyambaga hagiye havugw amakuru ko uyu mugabo yitabye Imana azize uburwayi akenshi yagiye ahurira n’imvune akura mu gukina amafilime ye ,inkuru yababaje benshi bamwe batangira kumwifuriza iruhuko ridashira .
Mu minsi ishize uyu mugabo mu kiganiro nimwe muri televiziyo zo muri Leta zunze ubumwe z’amerika aho asigaye atuye yashimangiye ko amaze igihe kinini nta burwayi ahura nabwo .
Yagize ati “ iyi nkuru y’urupfu rwanjye yarantunguwe ntungurwa kandi no kumva abantu bavuga ko napfuye kandi ndi muzima ntabwo rwose mperutse kurwara byibuze ngo bisobanure impamvu bavuze ko nazize uburwayi,ndasaba abafana banjye kutajya baha agaciro abirirwa bamvugaho ibyo babonye byose ,mbaye hari ikibazo ku buzima bwanjye nagira cyangwa napfuye umuryango wanjye wabitangaza .
Ikindi uyu mugabo yatangaje ni uko amakuru nkayo amubangamira kuba bamubika ari muzima .Yagize ati “ amakuru nkaya ntababeshye ntabwo amakuru amvugaho nabi nyakira neza kuko nta muntu wishimira kuvugwaho nabi igihe icyo aricyo cyose , bituma ntakora gahunda zanjye ntuje kuko mba ndi gufata umwanya munini ntekereza kuro ayo makuru mabi .
Mu gusoza Jackie Chan yijeje abakunzi ba Filime ze ebyiri zakunzwe mu myaka ya yashize nka Rush Hour yakinanye na Chris Tucker ko bari gukora ku gice cyayo cya 5 ndetse na karate Kid yakinanye na Raplh Macchio ko ziri mu zizasohoka mu minsi ya Vuba .