SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Abanyeshuri biga mu ishuri rya gisirikare muri Qatar basuye u Rwanda
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Abanyeshuri biga mu ishuri rya gisirikare muri Qatar basuye u Rwanda
Andi makuru

Abanyeshuri biga mu ishuri rya gisirikare muri Qatar basuye u Rwanda

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2023/05/24 at 4:50 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

Itsinda ry’abanyeshuri n’abayobozi riturutse mu Ishuri rya Gisirikare ryo muri Qatar ryitwa  “Joaan Bin Jassim Academy for Defence Studies” riri mu Rwanda mu rugendo shuri ryatangiye taliki 19 rukazasoza ku ya 26 Gicurasi 2023.

Kuri uyu wa Gatatu, Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka Lt Gen Mubarakh Muganga yakiriye abagize iryo tsinda ririmo abanyeshuri bakomoka muri Qatar, Arabie Saoudite, Sudan, Pakistan, Somalia, Türkiye, Iraq, Oman na Kuwait bakomeje amasomo ya gisirikare muri iryo shuri.

Mu ruzinduko rwabo ku cyicaro cy’Ingabo z’u Rwanda (RDF) ku wa Mbere, abo banyeshuri n’abarimu babaherekeje basobanuriwe urugendo rw’iterambere rya RDF n’iry’Igihugu muri rusange.

Mbere yaho babonye umwanya uhagije wo kwigira ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi nyuma yo Gusura Urwibutso rwa Kigali n’Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside. 

Biteganyijwe ko iryo tsinda rizanasura icyicaro gikuru cy’Ikigo cy’Imari Zigama CSS, icy’Ikigo cy’Ubwishingizi bw’Ubuvuzi cya Gisirikare (MMI), Ibitaro Bikuru bya Gisirikare by’i Kanombe, Ishuri Rikuru rya Gisirikare riherereye i Nyakinama mu Karere ka Musanze ndetse n’ibigo bimwe na bimwe bya Leta n’iby’abikorera. 

Leta y’u Rwanda n’iya Qatar bikomeje kurebera hamwe uburyo bwo kwagura amahirwe y’ubufatanye n’ubutwererane mu bya gisirikare, nka rumwe mu nzego zigize ubutwererane bw’ibihugu byombi mu bya dipolomasi.

Urwo ruzinduko ruzamara icyumweru ruri muri zimwe mu ngamba z’ubutwererane zo kurushaho gutsura no kunoza umubano mu bya gisirikare. 

Muri Werurwe 2022, ni bwo u Rwanda na Qatar byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare n’umutekano, ubwo Umugaba Mukuru w’Ingabo za Qatar Lt. Gen. Salem Bin Hamad Al Aqeel Al Nabit, yagiriraga uruzinduko mu Rwanda. 

You Might Also Like

Uwahoze ayobora FBI arakwekaho gushaka kwica Donald Trump

Parike y’igihugu y’Akagera igiye kwakira inkura 70 z’umweru

Perezida Archange Touadéra akomeje gusabwa n’uburusiya gusinyana n’abandi bacanshuro

Korali Ganza Kristo yo muri ADEPR Gasave yateguye igiterane cy’amashimwe kizamara iminsi 2

Joe Biden wahoze ayobora USA yasanzwemo akabyimba muri Prostate

Nsanzabera Jean Paul May 24, 2023 May 24, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

Ingabo z’Afurika y’Epfo zavuye kwizima zemera gutaha zinyuze mu Rwanda

February 24, 2025
ImyidagaduroUtuntu n'utundi

Weasel yaba yiyemeje kuza gusaba no gukwa Teta Sandra bamaze igihe batandukanye

January 18, 2023
Imyidagaduro

Isimbi Model yagarutse ku cyatumye akunda indirimbo za Chryso Ndasingwa

May 7, 2024
Imikino

Mukura yahurije hamwe abahanzi bakomeye mu birori byo kwizihiza imyaka 60 imaze ibayeho

July 27, 2023
Imyidagaduro

Alliah Cool mu byishimo byinshi nyuma yo guhura na Musaza we nyuma y’imyaka 18 batabonana

April 22, 2025
Imikino

“Ubukwe bwanjye buzabera muri Stade Amahoro “Muhawenimana asubiza KNC mbere y’umukino wa Gasogi United na Rayon Sports!

January 10, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?