SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: “Ubukwe bwanjye buzabera muri Stade Amahoro “Muhawenimana asubiza KNC mbere y’umukino wa Gasogi United na Rayon Sports!
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imikino > “Ubukwe bwanjye buzabera muri Stade Amahoro “Muhawenimana asubiza KNC mbere y’umukino wa Gasogi United na Rayon Sports!
Imikino

“Ubukwe bwanjye buzabera muri Stade Amahoro “Muhawenimana asubiza KNC mbere y’umukino wa Gasogi United na Rayon Sports!

Muhire Jimmy
Muhire Jimmy
Published: January 10, 2024
Share
SHARE

Perezida w’Abafana ba Rayon Sports, Muhawenimana Claude yasubije Umuyobozi wa Gasogi United FC, Kakooza Nkuliza Charles [KNC], wavuze ko atararongora, mu ntambara y’amagambo yabanjirije umukino w’amakipe yombi.

Shampiyona y’u Rwanda irabura iminsi ibiri igasubukurwa hakinwa imikino yo kwishyura izahera k’uzahuza Rayon Sports na Gasogi United, uteganyijwe ku wa Gatanu, tariki ya 12 Mutarama 2024.

Mbere y’uko umukino uba, abakunzi b’amakipe yombi by’umwihariko Muhawenimana na KNC batangiye guterana amagambo no guhanganira inyuma y’ikibuga.

Perezida akaba n’Umuvugizi w’Ikipe ya Gasogi United FC, Kakooza Nkuliza Charles, yagiye yumvikana mu biganiro bitandukanye byo kuri Radio 1 agaragaza ko azahagama Rayon Sports na Muhawenimana Claude wayo utararongora.

Mu kumusubiza, Muhawenimana yifashishije amashusho yashyize ku mbuga nkoranyambaga abwira KNC ko ikimuraje ishinga ari umukino wo ku wa Gatanu mu gihe ibyo gushaka umugore azabikora nyuma y’Amatora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri Nyakanga 2024.

Yagize ati “Ni ko KNC, uravuga ngo ntabwo ndongora? Njyewe umukunzi ndamufite nubwo uwa mbere yantengushye ariko ubu arahari. Nzabanza njye gutora umusaza [Perezida Paul Kagame] hanyuma Stade Amahoro yuzure, ni ho ubukwe bwanjye buzabera.”

Muhawenimana wagaragazaga ko ari muri siporo, akunze gusererezwa n’abo mu mupira basa n’abatebya, bamubwira ko yatinze gushaka.

Nyuma y’amagambo ye, Muhawenimana yongeye gusubizwa na KNC na we wifashe amashusho ari muri siporo mu kwerekana ko we n’ikipe ye yiteguye.

Yagize ati “Wowe Claude, umara guhaga izo mvange zawe, ukamera nk’uruhinja rwiga gukambakamba, uratinyuka ukavuga Perezida w’Ikipe ya Gasogi? Warangiza ngo uranshaka? Wagiye ureka gutera urwenya kandi ushaje?”

Gasogi United na Rayon Sports ni zo zafunguye shampiyona ku wa 18 Kanama 2023 ndetse icyo gihe Gikundiro yawutsinze ku bitego 2-1.

Rayon Sports FC iri ku mwanya wa Kane wa Shampiyona na Gasogi United ya munani zizahurira kuri Kigali Pelé Stadium ku wa Gatanu, tariki ya 12 Mutarama 2024.

 

 

 

Ishyirahamwe ry’umukino wa Pickleball ryasobanuye icyo uwo mukino ufasha umubiri
Shema Fabrice yasubije Bayingana mu mirimo ye
Rwanda Premier League igiye guhemba abakinnyi n’abatoza bahize abandi mu mwaka wa 2024/2025
Ibirori byo gutangiza iserukiramuco ry’abafana b’Arsenal muri Afurika byaranzwe n’ibyishimo byinshi (Amafoto )
Real Madrid yegukanye Igikombe cya 15 cya UEFA Champions League
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Hot Shot Casino Unlock All Slots

February 25, 2025

Your Favourite Casino 100 Free Spins Bonus 2024

May 28, 2024

Nomini Casino 100 Free Spins Bonus 2025

February 25, 2025

Facebook Pokies Aus

May 28, 2024

Virtual Payout Australia

February 25, 2025

Play Black Jack For Real Money

February 25, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?