SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Weasel yaba yiyemeje kuza gusaba no gukwa Teta Sandra bamaze igihe batandukanye
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Weasel yaba yiyemeje kuza gusaba no gukwa Teta Sandra bamaze igihe batandukanye
ImyidagaduroUtuntu n'utundi

Weasel yaba yiyemeje kuza gusaba no gukwa Teta Sandra bamaze igihe batandukanye

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul
Published: January 18, 2023
Share
SHARE

Umuririmbyi Douglas Mayanja uzwi nka Weasel akaba yaramenyekanye mu itsinda rya Good Lyfe ryabiciye bigacika muri Uganda na Afurika muri rusange, hatangajwe ko afite gahunda yo gushyingiranwa na Teta Sandra bamaze igihe bakundana.

Ni inkuru yatangajwe n’Ikinyamakuru Howee.biz kiri mu bikomeye byandika imyidagaduro muri Uganda.Iki kinyamakuru cyagaragaje ko gifite amakuru ko Weasel uyu mwaka uzarangira aje i Kigali kwiyerekana mu muryango, ndetse mu mpera zawo bakarushinga byemewe.

Cyanditse kiti “Weasel mu myiteguro yo kujya kwiyereka umuryango wa Teta Sandra.”Cyakomeje kivuga ko uyu muhanzi yitegura imihango yo gusaba no gukwa Teta i Kigali.

Muri Gicurasi umwaka ushize uyu muhanzi uvukana na Jose Chameleone, mu kiganiro yagiranye na Spark TV nabwo yagaragaje ko igihe kigeze kugira ngo ashimire umukunzi we binyuze mu kubana nawe akaramata.

Ati “Amfitiye abana babiri rero iki ni igihe ngo ashimirwe. Rata mugore wanjye niba undeba kuri televiziyo, ninjye mugabo wawe. Waranyuze, naremeye.”

Icyo gihe uyu mugabo yavuze ko ateganya kuzana mu Rwanda na Teta Sandra mu mihango yo gukora ubukwe, agashimangira ko buzaba buhenze cyane.

Izi nkuru zikomeje gucicikana mu gihe mu mpera za Nyakanga hakwirakwiye amafoto agaragaza Teta afite ibikomere, bivugwa ko yatewe no gukubitwa na Weasel, ariko nyuma aza kubinyomoza.

Ibi byakurikiwe n’inkuru zavugaga ko umuryango wa Teta wamucyuye mu Rwanda n’abana be.

Muri Nyakanga 2021 Weasel yabyaranye umwana w’umuhungu na Sandra Teta, akaba umwana wa kabiri babyaranye.

Muri Gicurasi 2020 ni bwo aba bombi bibarutse umwana w’umukobwa w’imfura bise Ria Mayanja, nyuma humvikana ibihuha bivuga ko batandukanye ndetse muri Nyakanga 2020 Weasel asiba amafoto yose ya Teta Sandra kuri Instagram.

Muri Gicurasi 2018 nibwo Teta yerekeje muri Uganda mu Mujyi wa Kampala, ndetse yari akunze kuhategura ibitaramo bitandukanye mu tubari dukomeye.

Yateguraga ibitaramo mu kabari kitwa ‘Hideout’ gakunze guhuriramo abanyarwanda benshi, ndetse n’abavandimwe ba Weasel niko bari basigaye banyweramo.

Sherrie Silver yahishuye agahinda yatewe na Ethiopian Airlines yataye imizigo ye
Liliane Mbabazi yahishuye impamvu yatumye atandukana na Radio
Umuhanzi Yago Pon Dat yashyikirijwe ikibanza yemerewe na Marchal Real Estate Developers abashimira kuba bahiguye ibyo bemeye (Amafoto)
West nyiri El Classico Beach aranyomoza amakuru ari kugenda avugwa ko atazongera gutegura ibitaramo .
Judy Entertainment yasinyishije itsinda rya Soul Brothers ririmba Gospel
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Bwiza yashyize hanze indirimbo ye yise Do Me asezeranya abakunzi be alubumu ya mbere

June 6, 2023

What Are The Best Free Online Pokies Slot Machine Games Available In Australia

September 5, 2023

Maneki Casino No Deposit Bonus Codes For Free Spins 2024

May 28, 2024

Download Free Pokies App

May 28, 2024

New Casino Site 2025

February 25, 2025

Are There Any Live Electronic Casinos In Ireland

May 28, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?