SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Uwahoze ayobora FBI arakwekaho gushaka kwica Donald Trump
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Uwahoze ayobora FBI arakwekaho gushaka kwica Donald Trump
Andi makuru

Uwahoze ayobora FBI arakwekaho gushaka kwica Donald Trump

Wakibi Geoffrey
Wakibi Geoffrey
Published: May 16, 2025
Share
SHARE

James Comey wahoze ayobora Urwego rw’Iperereza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (FBI) ari gukorwaho ipererezi n’Urwego rurinda Umukuru w’Igihugu kubera ifoto aherutse gushyira ku rubuga rwe rwa Internet byaketswe ko yahamagariraga abantu urugomo no kwica Perezida Trump.

Ku wa Kane ni bwo Comey yashyize kuri konti ye ya Instagram ifoto igaragaza utubuye two mu mazi twanditse imibare “8647” ayiherekeresha amagambo avuga ko utwo tubuye yaboneye mu butembere yagiriye ku mucanga ku mazi twari twiza.

Abari mu buyobozi bwa Trump ndetse n’ubw’ishyaka ry’aba-Republicains bihutiye guhita basobanura iby’iyo foto nk’igamije kudashakira ineza Perezida Trump, ibinyamakuru byinshi byifashishije inkoranyamagambo ya Merriam-Webster, isobanura ko “86” ari imvugo y’irenga ishaka kuvuga “guta hanze”, “kwikiza” cyangwa “kwica”.

Ikinyamakuru Newsweek cyatangaje ko iyo mvugo yakoreshwaga n’aba-Mafia basobanura kujyana umuntu muri miles umunani kure y’umujyi ubundi bakamutaba mu bujyakuzimu bwa feet esheshatu.

Abasobanuye imibare rero Comey yashyize ku mbuga nkoranyambaga ari yo “8647” basobanuye ko yahamagariraga “Kwica Perezida wa 47 wa Amerika”, nubwo nyuma y’akanya yaje guhita ayikuraho kubera igitutu yari akomeje gushyirwaho n’abagaragazaga ko ari gushaka kwivugana Umukuru w’Igihugu.

Umuyobozi wa FBI, Kash Patel, yavuze ko izatanga ubufasha bwose bukenewe kugira ngo Urwego rurinda Umukuru w’Igihugu rufashwe mu iperereza kuri ibyo byatangajwe na Comey byaketswe ko byerekezaga kuri Trump.

Kudacana uwaka kwa Comey na Trump byatangiye kuri manda ya mbere ye, ubwo yirukanaga uyu wayoboraga FBI ashinjwa gukwirakwiza ibihuha kuri we kuko atari amushyigikiye.

Trump yari aherutse kurokoka igitero cyashakaga kumwivugana muri Nyakanga 2024 ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza muri Leta ya Pennsylvania, aho bamurashe isasu rikamuhushura ku gutwi. Muri Nzeri na bwo hari undi witeguraga kumurasa wavumbuwe ataragira icyo akora muri Florida.

 

Rubavu :Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yitabiriye umuhango wo gushyingura 13 bahitanywe n’ibiza
Général Mahamat Déby Itno yatorewe kuyobora Tchad
Diamond yagarutse i Kigali
Ikigo Orpcare Nursery & Primary School cy’I Kayonza cyishimiye ibihembo cyegukanye mu marushanwa Kigali Public Library (Amafoto)
Tems na Ayra Starr bakomeje kwigarurira urubuga rwa Spotify
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Casino Pokies For Real Money For Fun

September 5, 2023

Nucleon Bet Casino Bonus Codes 2024

May 28, 2024

What Are The Best No Deposit Virtual Casino Demo Bonuses For Irish Players

May 28, 2024

Slot 50 Bonus 50

May 28, 2024

Casino Roulette Wheel Casino

May 28, 2024

My Stake Casino Review

May 28, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?