Ubuyobozi bw’ikipe ya Mukura VS iterwa inkunga n’Akarere ka Huye, buri gutegura ibirori byo kwizihiza Isabukuru y’imyaka 60 iyi kipe imaze ivutse.
Ubusanzwe ikipe ya Rayon Sports, ni yo yari isanzwe imenyereweho gukora ibirori bibanziriza shampiyona, aho yerekana abakinnyi izakoresha muri uwo mwaka w’imikino.
Indi kipe igiye gukora ibijya gusa n’iby’iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda, ni Mukura VS igiye gukora ibirori bikomeye byo kuzaba yizihiza Isabukuru y’imyaka 60 imaze ivutse.
Biteganyijwe ko ibi birori, bizaba tariki 5 Kanama 2023, kuri Stade mpuzamahanga ya Huye.
Ibiriori, bizabanzirizwa n’umukino uzayihuza na Geita Gold yabaye iya Karindwi umwaka ushizwe w’imino muri shampiyona ya Tanzania. Uyu mukino uzaba Saa cyenda z’amanywa.
Nyuma y’uyu mukino, hazaba hari abahanzi bazasusurutsa abazaba bitabiriye uyu muhango. Bamwe mu bahanzi bazasusurutsa abakunzi ba Mukura VS, harimo Juno Kizigenza, Chrisa Eazy, Bushali na Okkama.
Hazaba hari aba Djs barimo Dj Sonia. Umushyushya urugamba Mc Tino ni we uzaba ayoboye ibi birori.
Ibiciro byo kwinjira, byagizwe ibihumbi 2 Frw ahasanzwe, ibihumbi 5 Frw ahatwikiriye, ibihumbi 10 Frw na 15 Frw mu cyubahiro cy’ikirenga [V.VIP].