SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Umuraperi Snoop dogg yatunguye benshi atangaza ko yaretse urumogi
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Umuraperi Snoop dogg yatunguye benshi atangaza ko yaretse urumogi
Imyidagaduro

Umuraperi Snoop dogg yatunguye benshi atangaza ko yaretse urumogi

Gossip Kigali
Last updated: 2023/11/17 at 11:02 AM
Gossip Kigali
Share
2 Min Read
SHARE

Umuraperi   Snoop Dogg  uzwi  amazina ye nyakuri nka  Calvin Broadus yatunguye  abafana be  ku mbuga  nkoranyambaga  abasaba   kubaha ubuzima bwe  kandi  yabivuze atekanye nta gihunga afite  .

Uyu muraperi  wari  uzwiho gukunda  ikiyobyabwenge  cy’urumogi kuri uyu wa kane nibwo  yatunguye  benshi atangaza ko yaruretse ibintu benshi bafatanga nk’ibidashoboka .

Abinyujije  ku rubuga rwe rwa X na Instagram  Snoop  Dogg  yagize  ati nyuma  yo kubitekerezaho ndetse  no kuganira  n’Umuryango wanjye  nahisemo  kureka kunywa Urumogi  nyamuneka  ndabasabye mwubahe ubuzima bwanjye .

Nkuko tubikesha ikinyamakuru nbcnews.com ,nyuma y’ubu butumwa, benshi ntabwo bemeye koko ko uyu muraperi yavuze ibi akomeje. Hari nk’uwamusubije kuri X ati “Uyu munsi ntabwo ari umunsi wo kubeshya Snoop.’’

Abandi bavuze ko bibaye byaba ari byiza kuko yaba ahaye agahenge ibihaha bye.

Snoop Dogg mu rugendo rwe rw’umuziki azwi nk’umwe mu bahanzi badatana no kunywa urumogi mu binyecumi byashize.

Kuva mu 2015 ni umwe mu binjiye mu bushabitsi bw’urumogi binyuze muri ‘Leafs by Snoop’. Snoop yatangiye ashinga umuryango wa Casa Verde Capital yashoyemo miliyoni 25$ ukorana n’ibigo bikiri bito mu bijyanye n’ubucuruzi bw’urumogi.

Uyu muraperi yari aherutse gushinga urubuga yise ‘MerryJane’ rucururizwaho Cannabis[urumogi] atunganya.

Uyu mugabo ni umwe mu baraperi bamaze igihe kirekire bakora umuziki muri Amerika, yatangiye kumenyekana guhera mu 1992.

https://www.instagram.com/p/CztuhospV_w/?utm_source=ig_web_copy_link

You Might Also Like

Bishop Gafaranga yatawe muri yombi na RIB

Iserukiramuco rya ‘Oldies Music Festival’uyu mwaka rizarangwa n’udushya twinshi

P Diddy agiye kuburanishwa mu mizi

Jose Chameleon yasubukuye igitaramo afite I Kigali

Rihanna na A$ap bagiye kwibaruka umwana wa gatatu

Gossip Kigali November 17, 2023 November 17, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Itorero Ishyaka ry’Intore ryijeje abazitabira igitaramo Indirirarugamba ko bazataha banyuzwe

January 22, 2025
Imyidagaduro

Brian Avie yahishuye ko gusubiramo indirimbo Omubiri na Afrique Joe bigiye kumufungurira inzira mu Rwanda

July 19, 2024
Andi makuru

Igisirikare cya Isirahel cyasabye Loni gusaba Hamas Lisansi

October 25, 2023
Imyidagaduro

Bien Aime na Dj Marnaud bijeje abanyarwanda igitaramo cy’amateka

July 28, 2023
Andi makuru

Perezida Paul Kagame yashimiye Abayobozi b’ibihugu bishimiye intsinzi ye

July 23, 2024
Imyidagaduro

Kenny Sol agiye kwongera gutaramira muri Canada

October 9, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?