Umuraperi Snoop Dogg uzwi amazina ye nyakuri nka Calvin Broadus yatunguye abafana be ku mbuga nkoranyambaga abasaba kubaha ubuzima bwe kandi yabivuze atekanye nta gihunga afite .
Uyu muraperi wari uzwiho gukunda ikiyobyabwenge cy’urumogi kuri uyu wa kane nibwo yatunguye benshi atangaza ko yaruretse ibintu benshi bafatanga nk’ibidashoboka .
Abinyujije ku rubuga rwe rwa X na Instagram Snoop Dogg yagize ati nyuma yo kubitekerezaho ndetse no kuganira n’Umuryango wanjye nahisemo kureka kunywa Urumogi nyamuneka ndabasabye mwubahe ubuzima bwanjye .
Nkuko tubikesha ikinyamakuru nbcnews.com ,nyuma y’ubu butumwa, benshi ntabwo bemeye koko ko uyu muraperi yavuze ibi akomeje. Hari nk’uwamusubije kuri X ati “Uyu munsi ntabwo ari umunsi wo kubeshya Snoop.’’
Abandi bavuze ko bibaye byaba ari byiza kuko yaba ahaye agahenge ibihaha bye.
Snoop Dogg mu rugendo rwe rw’umuziki azwi nk’umwe mu bahanzi badatana no kunywa urumogi mu binyecumi byashize.
Kuva mu 2015 ni umwe mu binjiye mu bushabitsi bw’urumogi binyuze muri ‘Leafs by Snoop’. Snoop yatangiye ashinga umuryango wa Casa Verde Capital yashoyemo miliyoni 25$ ukorana n’ibigo bikiri bito mu bijyanye n’ubucuruzi bw’urumogi.
Uyu muraperi yari aherutse gushinga urubuga yise ‘MerryJane’ rucururizwaho Cannabis[urumogi] atunganya.
Uyu mugabo ni umwe mu baraperi bamaze igihe kirekire bakora umuziki muri Amerika, yatangiye kumenyekana guhera mu 1992.
https://www.instagram.com/p/CztuhospV_w/?utm_source=ig_web_copy_link