SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Iserukiramuco rya ‘Oldies Music Festival’uyu mwaka rizarangwa n’udushya twinshi
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Iserukiramuco rya ‘Oldies Music Festival’uyu mwaka rizarangwa n’udushya twinshi
Imyidagaduro

Iserukiramuco rya ‘Oldies Music Festival’uyu mwaka rizarangwa n’udushya twinshi

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul
Published: May 6, 2025
Share
SHARE

Iserukiramuco rya ‘Oldies Music Festival’ rimaze kubaka izina mu Rwanda rigiye kuba ku nshuro ya gatanu, aho hongewemo ibikorwa bitandukanye birimo kuba abafana bazemererwa kuririmba indirimbo bakunda.

Ni ibirori biteganyijwe ku wa 26 Nyakanga 2025, muri Kigali Universe aho aba-Djs bakomeye mu Rwanda bategerejwe kuzavanga imiziki yo mu bihe bya kera yaba iyo mu Rwanda, Afurika y’Iburasirazuba, Amerika n’ahandi.

Basile Uwimana uri mu bategura ibi birori  yatangarije itangazamakuru ko muri uyu mwaka bongeyemo ibindi bikorwa bitandukanye bizashimisha abazaryitabira.

Yavuze ko kuri iyi nshuro hazaba hari icyo bise ‘Memory Wall’ aho umuntu azandika indirimbo afata nk’iy’ibihe byose cyangwa umuhanzi w’ibihe byose kuri we.

Uretse ibyo kandi hazaba hazateguwe ahantu abafana bazajya bifotoreza ku bikoresho bya muzika n’ibindi byakoreshejwe mu myidagaduro bya kera bamwe batigeze babona (Vintage SetUp).

Kuri iyi nshuro ibihembo bizahabwa abambaye imyenda ya kera bizaba bishimishije cyane kurusha ibyo mu maserukiramuco ya mbere ndetse abafana bazaba bemerewe kuririmba zimwe mu ndirimbo zibibutsa ibihe bya kera.

Iri serukiramuco ryaherukaga kuba ku wa 27 Nyakanga 2024, muri ‘Juru Park’ ku i Rebero, aho ryitabiriwe n’abatari bake.

Icyo gihe, ryahuriyemo abavanga imiziki bamenyerewe mu Rwanda barimo DJ RY ufite agahigo ko kuba atarasiba kuricurangamo ndetse na Regis Isheja ukoresha amazina ya DJ King Reg, wabifatanyaga no kuba umuyobozi w’ibirori (MC).

.

 

 

Mukazayire Nelly wo muri RDB mu bihumbi byabitabiriye ibirori bya Grammy Awards 2024
Umunyarwenya Dave Chappelle yunamiye inzirakaregane zishyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
RDB yashyize igorora abakunzi ba Manyinya kubera iminsi mikuru
Abakobwa b’abanyarwenya bacibwa intege n’umuco wacu : Babu Comedian
Victor Rukotana yanyuze abakunzi be mu gitaramo cye yise”Dutarame u Rwanda’
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Online Casino Roulette

May 28, 2024

Ie Casino Bonus Deposit

May 28, 2024

Blackjack Casinos In Ireland

May 28, 2024

Dice Game Gambling

February 25, 2025

New Card Games For $1 Ireland

May 28, 2024

Strip Poker Slots

February 25, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?