SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Bien Aime na Dj Marnaud bijeje abanyarwanda igitaramo cy’amateka
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Bien Aime na Dj Marnaud bijeje abanyarwanda igitaramo cy’amateka
Imyidagaduro

Bien Aime na Dj Marnaud bijeje abanyarwanda igitaramo cy’amateka

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2023/07/28 at 9:08 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
3 Min Read
SHARE

Bien-Aimé Baraza uri kubarizwa mu Mujyi wa Kigali aho yitabiriye Igitaramo “Marnaud Music Therapy”ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Nyakanga 2023 yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru.

Icyo kiganiro yabereye mu Ubumwe Hotel cyitabiriwe na Bien-Aimé na Dj Marnaud ndetse na abaterankunga b’igitaramo cya Marnaud Music Therapy.

Umuhanzi Bien Aime wayobotse inzira yo kwikorana nk’umuhanzi ku giti cye yavuze ko yishimiye ko yongeye kugaruka mu Rwanda kandi akaba yiteguye gutanga ibyishimo mu gitaramo yatumiwemo n’umuvangamuziki umaze kubaka izina mu Rwanda Dj Marnaud.

Ati “Ndishimye cyane kongera kugaruka mu Rwanda by’umwihariko naratangiye kwikorana, abakunzi banjye bankundaga muri Sauti Sol n’ubundi ndabizi ko ntaho bagiye, rero ndabifuza ko muzaza tugatarama.”

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru yarihamirije ko yatangiye urugendo rwo kwikorana nk’umuhanzi ku giti cye atakiri mu itsinda rya Sauti Sol.

Uyu mugabo ukunzwe mu ndirimbo yitwa ‘No body’ yakoranye n’umuraperi Darassa wo muri Tanzania yavuze ko ari ibintu bitoroshye ariko yizera ko bizagenda neza.

Ati “Nibyo natangiye inzira yo kwikorana nk’umuhanzi ku giti cye ariko biragoye kuko nk’izina twari dufite nk’itsinda kurigira biragoye ariko buhoro buhoro njyewe n’umugore wanjye usanzwe ari n’umujyanama wanjye bizagenda neza, ndiyizeye kandi siniteze kureka umuziki.”

Bien Aime waherukaga mu Rwanda mu mwaka ushize mu gitaramo cyo kwita Izina cyabereye muri Bk Arena yahishuye ko hari n’abahanzi Nyarwanda afitanye imishinga yo gukora imiziki n’abarimo nka Mike Kayihura bazanaririmbana mu gitaramo kimwe, Bruce Melodie n’abandi.

Muri iki gitaramo kandi byitezweko kizaririmbirwamo uburyo bw’umuziki w’umwimerere (Live),kizagaragaramo n’undi muhanzi ukunda kwibanda ku injyana gakondo ariwe Ruti Joel na Mike Kayihura.

 

Ku ruhande rwa Dj Marnaud usanzwe ari Brand Ambassador w’ikinyobwa cya Heineken ikaba n’umuterankunga mukuru w’igitaramo yavuze ko yiteguye gutanga ibyishimo mu bazitabira igitaramo cye barikumwe n’umuhanzi ukomeye ukomoka muri Kenya Bien Aime.

Dj Marnaud asanzwe ari Brand Ambassador w’ikinyobwa cya Heineken mu Rwanda.

Ikigo cya MTN Rwanda nacyo cyifuje gutanga umusanzu muri iki gitaramo kivuga ko impamvu nyamukuru yabateye gutera inkunga igitaramo cya Dj Marnaud ari uko babona ari ngombwa ku muntu nka Marnaud kubera ubuhanga bwe mukazi akora, ibi ariko uwari uhagarariye MTN Rwanda avuga ko banabihuza n’isabukuru y’imyaka 25 bamaze bashinje imizi mu Rwanda nk’Itumanaho rirambye kandi rikaba rukomeje gukataza mu gutanga serivise inoze.

Uretse abahanzi Bien Aime yakomojeho azi Kandi barimo n’abo batangiye gukora imwe mu mishinga y’indirimbo, abandi bahanzi azi yakomojeho harimo Meddy, The Ben, Kivumbi, itsinda rya Charyl&Nina ndetse n’abacura injyana (Producers).

Kwinjira muri iki gitaramo usabwa kugura itike y’amafaranga ibihumbi 10 Frw, ahasanzwe, naho VIP bikaba ibihumbi 20 Frw, na VVIP ihagaze ibihumbi 50 Frw.

You Might Also Like

Minisitiri Olivier Nduhungirehe mu bihumbi byishimiye alubumu 25shades ya Bwiza

Aalliah Cool yakebuye inkumi ziyambika ubusa zishaka kugaragaza ubwiza bwazo

The Ben yeretswe urukundo n’abakunzi be mu gihugu cya Uganda (Amafoto)

Urukiko rwo mu Bwongereza rwasabiye Chris Brown gufungwa Iminsi 30

Sheilah Gashumba yasabye Mukase kuzabyara abandi bavandimwe babiri

Nsanzabera Jean Paul July 28, 2023 July 28, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Bobi Wine yishimiye intsinzi ya Donald Trump yizera ko azamufasha Museveni

November 7, 2024
Imyidagaduro

Chriss Eazy yageze muri Pologne mu gitaramo azahuriramo na Joeboy

April 25, 2025
Imyidagaduro

UAE Dubai : Indirimbo za Jay Polly mu zikunzwe mu tubyiniro twa Dubai

September 16, 2024
Imyidagaduro

Mr kagame azataramira abazitabira ibirori bya Karisimbi Summer Festival2023 i Rubavu

June 21, 2023
Imyidagaduro

Igitaramo cya Lady Gaga Muri Brazil cyaciye agahigo ko kwitabirwa n’abantu benshi kw’Isi

May 5, 2025
Imyidagaduro

Twitege iki ku buhuza bwa Macron mu kibazo cy’u Rwanda na RDC?

October 1, 2021

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?