SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Jose Chameleon yasubukuye igitaramo afite I Kigali
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Jose Chameleon yasubukuye igitaramo afite I Kigali
Imyidagaduro

Jose Chameleon yasubukuye igitaramo afite I Kigali

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul
Published: May 6, 2025
Share
SHARE

Umuhanzi w’icyamamare muri Afurika y’Iburasirazuba, Joseph Mayanja wamamaye nka Jose Chameleone agiye kongera gutaramira i Kigali nyuma y’iminsi 122 yari ishize abisubitse kubera uburwayi yari amaze igihe bumwibasiye.

Iki gitaramo kizabera muri Kigali Universe ku itariki ya 25 Gicurasi 2025, nk’uko Chameleone yabitangaje. Ni ubwa kabiri atangaje igitaramo muri iyi nyubako, nyuma y’icyari giteganyijwe ku wa 3 Mutarama 2025 ariko kikaza gusubikwa ku munota wa nyuma kubera ikibazo cy’uburwayi.

Ni igitaramo abanyarwanda benshi bamaze igihe bategereje, dore ko aheruka gutaramira i Kigali, ku wa 4 Kanama 2018, ubwo yafatanyaga na DJ Pius mu kumurika album ye yise ‘Iwacu’ mu gitaramo cyabereye muri Camp Kigali.

Ibitaramo uyu muririmbyi akorera hirya no hino birangwa n’ibintu byinshi birimo no kuba akoresha live band, atari playback gusa, bituma abitabiriye igitaramo bumva ijwi rye nyakuri n’ubuhanga bwe mu muziki.

Azwiho kuririmba asimbuka, kubyinira abafana, ndetse rimwe na rimwe akavanga imbyino z’imico itandukanye. Ibi bituma igitaramo kiba gifite imbaraga zishimishije.

Chameleone akunze kuganiriza abafana hagati mu ndirimbo, agatanga ubutumwa cyangwa akanyuzamo agaseka, bigatuma abantu bamwumva hafi.

Mu bitaramo bye, aririmba indirimbo ze zakunzwe cyane nka Jamila, Badilisha, Tubonge, Valu Valu, n’izindi, ariko nanone akanamurika izo amaze gukora vuba.

Akenshi ajyana n’abacuranzi cyangwa ababyinnyi bafite ubunararibonye mpuzamahanga, kandi agenda yerekana ko umuziki we utagira imbibi. Mu bitaramo bimwe, akoresha amajwi cyangwa amashusho agaragaza intangiriro z’urugendo rwe, akibutsa abantu aho yavuye n’aho ageze.

Ibitaramo bye kandi bikunze kuba binini, bigakundwa cyane n’abafana b’ingeri zose, cyane cyane mu bihugu nka Uganda, Kenya, Tanzania n’u Rwanda.

Iki gitaramo kitezweho guhuza abakunzi ba muzika ya Chameleone, by’umwihariko abakunda umuziki wa Afurika y’Iburasirazuba, nyuma y’igihe kinini bari bamutegereje.

The Ben yishimiye guhura na Shawn Mendes akunda cyane
Umukinnyi wa Filme Val Edward Kilmer yitabye Imana ku myaka 65
Ne-yo yiseguye kubabajwe n’amagambo yavuze kubaryamana bahuje ibitsina
Knowless yashimangiye ko agarukanye ingufu nyuma yo kwibaruka umwana wa 3
Ish Kevin yateye umugongo i gitaramo cyatumiwemo Demarco i Kigali
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

What Year Did Pokies Come In South New Zealand

February 25, 2025

Huff N Puff Melbourne

May 28, 2024
Imikino

CAN 2023: Abasifuzi bayoboye umukino wa Sénégal na Côte d’Ivoire bahawe ibihano

February 4, 2024

What Are The Most Popular Casino Jackpot Packages Available In Ireland

May 28, 2024

770red Casino Review And Free Chips Bonus

May 28, 2024

Jackpotcity Casino 100 Free Spins Bonus 2024

May 28, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?