SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: P Diddy agiye kuburanishwa mu mizi
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > P Diddy agiye kuburanishwa mu mizi
Imyidagaduro

P Diddy agiye kuburanishwa mu mizi

Gossip Kigali
Gossip Kigali
Published: May 6, 2025
Share
SHARE

Urubanza rw’umuraperi Sean Combs uzwi nka Diddy, rwatangiye ku mugaragaro, aho urukiko rwatangiye rutoranya abantu b’inyangamugayo bazifashishwa mu iburanishwa rye.

Igikorwa cyo guhitamo inyangamugayo zizifashishwa mu iburanishwa ry’uyu muraperi, cyatangiye ku wa 5 Gicurasi 2025, aho biteganyijwe ko kizamara iminsi itatu.

Nyuma y’iki gikorwa nibwo umuraperi Diddy azatangira kuburanishwa.

Abantu bagera kuri 150 bazajya mu rukiko rukuru rwa Manhattan muri New York, bahagarare imbere y’umucamanza Arun Subramanian hamwe n’ababurana ku mpande zombi aribo ubushinjacyaha n’abunganira Diddy.

Umwe kuri umwe bazahatwa ibibazo kugira ngo hatoranywemo inyangamugayo zitazabogamira ku ruhande rw’uyu muraperi.

Abazatoranywamo barimo abatari abafana be kuko bivugwa ko bashyiramo amarangamutima, abasobanukiwe ibijyanye n’ihohotera rishingiye ku gitsina hamwe n’abandi bafite ubumenyi ku bijyanye n’ibyaha Diddy akurikiranyweho.

Izi nyangamugayo zizagira uruhare rukomeye mu kwemeza niba Diddy ahamwa n’ibyo ashinjwa cyangwa ari umwere.

Ibi bibaye mu gihe ku wa 3 Gicurasi 2025, Diddy yanze kwemera bimwe mu byaha akurikiranyweho kugira ngo azagabanyirizwe ibihano.

Uyu muraperi ufungiye muri gereza ya Brooklyn, akurikiranyweho ibyaha birimo gusambanya abagore n’abagabo barimo abatarageza imyaka 18, gucuruza abakobwa, gutera ubwoba abamushinja, gukubita no gukomeretsa n’ibindi.

Diddy wamamaye mu ndirimbo zitandukanye nka ‘Good Morning’, ‘I Need A Girl’, ‘I’m Coming Home’ n’izindi, aramutse ahamwe n’ibi byaha ashobora gukatirwa igifungo cya burundu.

 

Umunyarwenya Dr Kingsley wigaruriye imitima y’abanyarwanda agiye gukorera igitaramo I Kigali
Diamond Platnumz yahishuye ko akeneye undi mwana wiyongera kubo afite
Dj Brianne yavunitse urutirigongo nyuma yo kugwa iwe
Jose Chameleon yatangaje ko abahanzi bo muri Nigeria bamufitiye ubwoba
#Kwibuka30 : Isimbi Model yagaragaje agahinda aterwa na se wishwe mu Jenoside atabonye aho umukobwa we ageze
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Baccarat Online Live

May 28, 2024

Joa Casino No Deposit Bonus Codes For Free Spins 2025

February 25, 2025

Jack And The Beanstalk Pokie Machine

May 28, 2024

Live Pokies With Welcome Bonus Trustly

September 5, 2023
Imyidagaduro

Ibirori bya abambaye umweru bya Zari byitabiriwe n’abanyamujyi benshi (Amafoto)

December 30, 2023

Game Show Casino

May 28, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?