Umuhanzi wo mu gihugu cya Uganda Brian Baguma uzwi kw’izina rya Brian Avie yahishuye ko gusubiranamo indirimbo Omubiri na Afrique wo mu Rwanda bigiye kumufungurira inzira nziza .
Uyu muhanzi mu minsi yashize yagiye atangaza ko ahura n’ibibazo bitandukanye mu gihugu cye kugeza ubwo yashatse kureka umuziki burundu ariko agasanga byose atacika intege ahitamo kwagurira umuziki mu bihugu byo mu karere.
Brian Avie yemeza ko gutsimbarara kwe kukuguma mu muziki bitangiye gutanga umusaruro nyuma yo kugaragaza ubuhanga budasanzwe bwo kuririmba ndetse no kwandika indirimbo byagaragaje impano ye .
Mu kiganiro na kimwe mu binyamakuru bikomeye muri Uganda yavuze ko atekereza ko gukomeza gukorera ahantu hamwe bitatuma isoko ry’umuziki we ryaguka kuko bisigaye bivugwa ko umuziki wa Uganda utakirenga imipaka akaba ariyo mpamvu yafashe inzira yo guhindura imikorere akava ku isoko ryaho akaryagurira ahandi ariyo mpamvu yahisemo gukorana na Afrique wo mu Rwanda
Brian yakomeje avuga ko urugendo rwe muri Kigali rwatanze umusaruro kandi yishimiye uburyo Afurika y’Iburasirazuba ishobora kugera ku mishinga nk’iyi y’ubufatanye.
Indirimbo Omubiri Remix yakozwe mu mezi make ashize ikorwa mu buryo bw’amajwi na Producer Nessim uri mu bakuzwe muri uganda .
Mu gihe amashusho yatunganyirijwe mu Rwanda akorwa n’umwe mu bayobozi beza mu gukora amashusho mu Rwanda Fayzo Pro
Ubusanzwe Brian Avie yamenyekanye mu ndirimbo nka Njakulinda, Kubaala, Ekyama, Nkuwadde, Sex Money, ni zindi nyinshi zagiye zikundwa muri Uganda.