SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Perezida Kagame yavuze kukuvamo kwa Arsenal muri 1/2 cya UEFA Champions Ligue
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imikino > Perezida Kagame yavuze kukuvamo kwa Arsenal muri 1/2 cya UEFA Champions Ligue
Imikino

Perezida Kagame yavuze kukuvamo kwa Arsenal muri 1/2 cya UEFA Champions Ligue

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul
Published: April 18, 2024
Share
SHARE

Perezida Paul Kagame  umwe mu bakunda imikino, akaba umufana wa Arsenal yo mu Bwongereza, yavuze ko ikipe ya Bayern Munich yo mu Budage ishobora guhigika Real Madrid yo muri Espagne.

Kuri Perezida Paul Kagame n’abafana ba Arsenal ijoro rya tariki 17 Mata 2024 ryari ribi cyane nk’umugoroba wo ku cyumweru tariki 14 Mata, 2024 ubwo iyi kipe ku kibuga cya Emerates Stadium yatsindwaga na Aston Villa ibitego 2-0 muri shampiyona bigatangira gutera igitutu ku bafana bumvaga ko gutwara shampiyona bishoboka.

Perezida Paul Kagame avuga kuba ikipe ya Arsenal yakuwe mu irushanwa na FC Bayern Munich mu ijoro ryo ku wa Gatatu ku kibuga Allianz Arena (1-0 aggregate 3-2), yagaragaje ko akiyifite ku mutima.

Yagize ati “Nubwo bavuyemo Arsenal iracyari ikipe yange. Congratulations- #FCBayernM.!!!”

Uretse Arsenal yatwaye uruhande runini rw’umutima w’Umukuru w’igihugu mu bijyanye na Football, ndetse iyi kipe ikaba ifitanye imikoranire n’u Rwanda muri gahunda yo gushishikariza abakerarugendo gusura u Rwanda, amakipe yandi akorana n’u Rwanda muri iyi gahunda yakomeje mu cyiciro gikurikira.

Paris St Germain yo mu Bufaransa yakuyemo FC Barcelona yo muri Espagne/Spain, izakina na Borussia Dortmond yo mu Budage muri ½ cy’irushanwa.

Bayern Munich na yo ikorana n’u Rwanda muri gahunda ya #VisitRwanda izahura na Real Madrid (yakuyemo Manchester City kuri penalty 4-3 aggregate 4-4), bivuze ko imwe mu makipe yo mu Budage yagera ku mukino wa nyuma wa UEAFA Champions Ligue cyangwa akaviramo rimwe.

Perezida Paul Kagame asanga bishoboka akifuriza Bayern Munich kuzatsinda.

Yagize ati “FC Bayern Munich nikomeza ifite ubushake n’umuhate yagaragaje, ntibyananirana gukuramo Real Madrid …Ni ko football imera!!”

– Advertisement –

Paul Kagame nubwo Arsenal itatwara shampiyona y’Ubwongeraza, ikaba itanatwaye UEFA Champions Ligue, azishimira ko kureba kure kwe kwatumye gukorana n’aya makipe byongera umubare w’abasura u Rwanda, azanishimira ko andi makipe y’ibigugu akorana n’u Rwanda imwe muri zo ishobora kugera ku mukino wa nyuma ikaba yanatwara igikombe.

Mu Rwanda hagiye kubera iserukiramuco Nyafurika ry’abafana ba Arsenal
Rwanda Arsenal Fans Community bizihije imyaka 10 bamaze batanga umusanzu mu gihugu
Umunyarwandakazi Tufaha Uwihoreye yasezerewe rugikubita mu mikino olempike
Nyuma y’imikino 8 itabona intsinzi, ikipe ya As Kigali yatsinze Rayon Sports
Amavubi yongeye gutsindwa umukino wayo wa kabiri na Algerie
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Betspino Casino No Deposit Bonus Codes For Free Spins 2024

May 28, 2024

Legalization Of Casino Gambling Dublin

June 14, 2020

Pokies Near Chadstone

May 28, 2024

Lodislot Casino Bonus Codes 2024

May 28, 2024

What Are The Best New Card Games With No Deposit In Ireland In 2023

May 28, 2024

How To Play Blackjack At Home

February 25, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?