Tombola y’Igikombe cy’Amahoro mu mikino y’amajonjora y’ibanze iteganyijwe tariki 20 Ukuboza 2023 yagiye hanze .
Iyi tombola yabaye ku wa Mbere, tariki 11 Ukuboza 2023, ku Cyicaro cy’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, yitabiriwe n’abayobozi b’amakipe atandukanye.
Imwe mu mikino ikomeye yagaragaye harimo uwo Etincelles FC izakiramo AS Kigali iheruka gutsinda ibitego 4-2. Amagaju FC azakira Bugesera FC, Ivoire Olympic ihure na Sunrise FC.
Vision FC izakina na Akagera FC, Tsinda Batsinde FC yakire Gasogi United, Intare FC izakina na Gorilla FC, Addax FC ya Mvukiyehe Juvénal izakira Etoile de l’Est, Interforce na City Boys, mu gihe Kamonyi FC izakina na United Stars yo mu Kabagari.
Aya makipe azakina umukino ubanza n’uwo kwishyura, mu gihe zinganyije hazarebwa ibitego cyangwa iyitwaye neza hanze, zakomeza kunganya hagaterwa penaliti.
Amakipe nka Rayon Sports, APR FC, Mukura VS, Kiyovu Sports, Marines FC, Police FC, Muhazi United na Musanze FC ntabwo azakina imikino y’ijonjora ry’ibanze kuko yitwaye neza mu irushanwa ry’umwaka ushize akagera muri ¼.