Umukinnyi wa filime akaba na Rrwiyemezamirimo Niragire Marie France wamamaye nka Sonia muri filime “Inzozi”, yagizwe Perezida w’Urugaga rwa Cinema mu Rwanda (Rwanda Film Federation).
Ni mu matora yabaye ku wa 15 Ukwakira 2023 ku cyicaro cy’iri huriro giherereye ku Kicukiro. Niragire yasimbuye umukinnyi wa filime Willy Ndahiro wamenyekanye cyane mu Rwanda wari kuri uyu mwanya by’agateganyo kuva muri Mata 2021.
Niragire Marie France yungirijwe na Harerimana Ahmed wabaye Visi Perezida Ushinzwe Ubutegetsi ndetse na Ishimwe Theodore, Visi-Perezida Ushinzwe Tekinike. Umunyamabanga yabaye Dusabimana Apollos n’aho Umubitsi yabaye Mbabazi Esther.
Komite Ngenzuzi (Audit Organ) ihagarariwe na Clovis Akimana, yungirijwe na Lucky Murekezi ndetse n’umunyamabanga Igihozo Mireille uzwi muri filime ‘Indoto’.
Akanama Nkemurampaka (Dispute Settlement Organ) gahagarariwe na Dusabimana Israel, wungirijwe na Mazimpaka Jones Kennedy (Visi-Perezida) ndetse n’Umunyamabanga Harerimana Fidele.
Mu kiganiro n’itangazamakuru Niragire Marie France yavuze ko yishimiye izi nshingano yahawe, kandi yizeza gukora uko ashoboye agateza imbere iri huriro.
Yavuze ati “Ndiyunva neza, nyuma yo guhabwa izi nshingano nzakora uko nshoboye nkomeze guteza imbere umwuga wacu wa Cinema Nyarwanda.”
Mu gihe cy’imyaka itanu agiye kumara ku buyobozi, Niragire yavuze ko agiye gushyira imbere umuco wo gukorera hamwe, no gukorera ubumenyi abakinnyi ba filime mu bijyanye no gukinama filime, gutegura no gutunganya filime.
Ati “Ni ugushyira imbere gukorera hamwe. Kongera ubumenyi mu gukora filime no gutunganga amashusho n’amajwi ndetse n’imiyoborere myiza.”
Yavuze kandi ko yiyemeje kwagura no guhesha agaciro umwuga wa filime ndetse n’abawukora, kubungabunga no guha umwimerere ibihango byacu.
Niragire anavuga ko bazagura amarembo n’abafatanyabikorwa muri cinema, kandi barebere hamwe uko umusaruro w’ibyo bakora wakiyongera.
Niragire yagize izina rikomeye muri Sinema, abikesha filime “Inzozi” yakinnyemo yitwa “Sonia”. Iyi filime yayobowe na Denis Nsanzamahoro [Rwasa] witabye Imana mu mpera z’umwaka wa 2019.