SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Bruce Melodie werekeje muri Nigeria yanyomoje amakuru y’uko yibagishije Inda
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Bruce Melodie werekeje muri Nigeria yanyomoje amakuru y’uko yibagishije Inda
Imyidagaduro

Bruce Melodie werekeje muri Nigeria yanyomoje amakuru y’uko yibagishije Inda

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul
Published: May 16, 2024
Share
SHARE

Umuhanzi Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie yerekeje mu gihugu cya Nigeria mu rugendo rugamije kurangiza imwe mu ndirimbo yise “Soweto” izaba igize Album ateganya gushyira hanze .

Uyu  muhanzi mbere y’uko ahaguruku I Kigali ku kibuga mpuzamahanga  yanyomoje amakuru yabirirwa bavuga ko yibagishije inda kubera ukuntu asigaye angana muri iyi minsi .

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru Bruce Melodie yagarutse kuri ayo  makuru maze iminsi avugwa na benshi  ku mbuga nkoranyambaga ko ubwo aheruka  muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika  yaba yaribagishije inda kugira ango agaragare neza  kuko asanzwe azwiho umubyibuho

 Ibi  Benshi babishingira ku kuba amaze iminsi afite imiterere ‘myiza’ imugaragaza nk’umuntu wayobotswe cyane na Sports nk’uko amaze iminsi abigaragaza mu mashusho anyuranye afatira mu mazu atandukanye akoreramo Sports (muri Gym).

Indirimbo ye ‘Soweto’ iri mu zizaba zigize Album ye ateganya gushyiraho indirimbo 16. Urugendo yagiyemo rugomba kumara umunsi umwe, kuko amashusho y’iyi ndirimbo ayafata kuri uyu wa Kane tariki 16 Gicurasi 2024 agahita agaruka mu Rwanda, mu rwego rwo kwitegura gufungura ku mugaragaro inyubako ya ‘Kigali Universe’.

Iyi Album irihariye kuri Bruce Melodie, kuko yakoranyeho n’abahanzi banyuranye kandi hariho indirimbo igaruka ku mubyeyi we yahimbye yishyize mu mwanya wa Mushiki we atekereza ku mubyeyi wabo witabye Imana.

Ni Album yagombaga kujya hanze muri Gicurari 2024, ariko Bruce Melodie avuga ko agifite iminsi yo kuyikoraho, ku buryo atemeranya n’abavuga ko yatinze kuyishyira hanze.

Ati “Album bisa n’aho yarangiye, ahubwo uburyo bwo kuyibaha nibwo tugiye kugenda tubereka, tuzagenda tubavunguriraho nk’ebyiri cyangwa se eshatu ubundi tugahita dushyira hanze indirimbo, ariko ndabizi ko mufite inyota ariko nabikoze mbishaka…”

Bruce Melodie yavuze ko umwaka ushize adasohora indirimbo ariko ‘twakoraga ibitaramo’. Yavuze ko yabikoze mu rwego rwo gutuma abantu bamukumbura nk’imwe mu nzira nziza kuri we yo kwamamaza ibihangano bye.

Uyu muhanzi yavuze ko amaze iminsi abona inkuru z’abantu bavuga ko agiye gutanga umuryango we kugirango amenyekane, ariko ngo sibyo.

Yavuze ko yanatunguwe n’ibintu abantu bavuze ko yibagishije inda kugirango agire imiterere myiza. Ati “Inda yanjye ariko! Ngo nibagishije inda ni ukuri kw’Imana, nonese ni inde wantwazaga ako kanure ngo avuge kari kamubangamiye, uzi ko mwebwe mungendaho mukagenda no kunanure nibikiyemo imbere.”

Bruce Melodie yavuze ko inda ye ikiriho, kandi ko akomeje Siporo. Yavuze ko nubwo yaba yarabagishije inda ‘nta mukene wabikora’. Ati “Gusa niba naranakabagishije, nta mukene buriya ujya ukora ibyo, hari imikino abakene bakora. Narakoze ibyo naba ngeze ku rundi rwego.”

Uyu muhanzi yavuze ko yikunda cyane, kandi azi agaciro ku buzima bwe ku buryo adashobora kubukikiniramo. Ati “Ntabwo njya nibagirwa abantu ubuzima bwanjye bufitiye akamaro.”

Niyo Bosco yasinye Amasezerano y’imyaka 3 muri Sunday Entertainment
Kidumu azatamira Abanyarwanda mu gitaramo cya Kigali Jazz Juction Nyuma y’imyaka 4
Kate Bashabe yasabye abakobwa bakiri bato kwigirira icyizere kizatuma bagera kubyo bifuza
Umuhanzikazi Bwiza yasogongeje itangazamakuru indirimbo ziri kuri Alubumu ye yise “My Dream”
Jack Ross wakoranye na Producer Junior yashenguwe n’urupfu rwe
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Best Electronic Casino Payouts For Ireland Players

July 7, 2017

Win Paradise Casino Login App Sign Up

May 28, 2024

Wildslots Casino 100 Free Spins Bonus 2024

May 28, 2024

Dundee Slots Review

May 28, 2024

Monash Pokies Opening Hours

May 28, 2024

Club Billion Casino Slots

May 28, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?