SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Abanyeshuri 9 bafite ubumuga mu bitwaye neza mu irushanwa ryateguwe n’isomero rya Kigali
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Abanyeshuri 9 bafite ubumuga mu bitwaye neza mu irushanwa ryateguwe n’isomero rya Kigali
Andi makuru

Abanyeshuri 9 bafite ubumuga mu bitwaye neza mu irushanwa ryateguwe n’isomero rya Kigali

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul
Published: May 19, 2024
Share
SHARE

Kuri  uyu  wa gatandatu tariki ya 19 Gicurasi 2023 ku cyicaro gikuru  cy’isomero rusange rya Kigali  habereye umuhango wo guhemba abanyeshuri  36 barimo icyenda bafite ubumuga butandukanye bahize abandi mu marushanwa yo kwandika biga mu byiciro bitandakanye by’amashuri.

Amarushanwa yo kwandika yabaye mu byiciro binyuranye guhera mu mashuri icyiciro kibanza cy’amashuri abanza, icyiciro kisumbuye, icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye ndetse n’icyiciro kisumbuye cyayo.

Abanyeshuri bahize abandi bahembwe ibikoresho birimo mudasobwa ku biga mu mashuri yisumbuye, amagare ku banyeshuri biga mu mashuri abanza, Scooter ku banyeshuri biga mu cyiciro kibanza cy’amashuri abanza, Tablets n’ibindi bikoresho by’ishuri binyuranye.

Abanyeshuri barushanwe mu ndimi eshatu zirimo Ikinyarwanda, Icyongereza ndetse n’Igifaransa.

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe guteza imbere uburezi bw’ibanze mu Rwanda, Dr Nelson Mbarushimana, yagaragaje ko mu burezi hari intego z’uko umwana arangiza amashuri atatu abanza azi gusoma, kwandika no kubara bityo ko ayo marushanwa akomeza gutyaza abana b’u Rwanda mu kunguka ubumenyi.

Ati “Aya marushanwa yo kwandika rero ubundi umuntu yandika ari uko yabanje gusoma, ibyo bivuze ko mu gihe ayo marushanwa ategurwa tuba tubwira abanyeshuri duti mugende musome kugira ngo muzabone uko mwandika.”

Yagaragaje ko zimwe mu nsanganyamatsiko abanyeshuri banditseho ari izirebana no kubungabunga ibidukikije kuko hifuzwa ko abanyeshuri barangiza amasomo yabo bazi neza n’akamaro ko kwita ku bidukikije.

Ati “Twifuza ko mu byiciro byose by’amashuri abana bamenya ko ibidukikije ari byiza kuko iyo bibungabunzwe neza, bituma n’igihugu kigaragara neza.”

Dr Mbarushimana yagaragaje ko hari icyifuzo cy’uko ibigo by’amashuri byose byajya byitabira iryo rushanwa kuko riba ngarukamwaka kandi rifasha abanyeshuri gutinyuka.

Yagaragaje ko muri ayo marushanwa hatabamo guheza kuko n’abanyeshuri bafite ubumuga bayitabira kandi bakabasha no gutsinda bityo agashishikariza ibigo by’amashuri byose kwitabira nta ngingimira.

Ati “Mwabonye ko hari n’abafite ubumuga bwo kutabona nabo babonye ibihembo, bivuze ko kuba ufite ubumuga butandukanye bitakubuza kugira icyo ukora nk’umusanzu. Ni muri urwo rwego twifuza kwibutsa ababyeyi baba bafite abana bafite ubumuga butandukanye y’uko nabo bashoboye.”

Mushimiyimana Denise wiga mu giko cyita kubana bafite ubumuga bwo kutabora giherereye mu Karere ka Nyaruguru kizwi nka ’School of Blind Children’ akaba ari mu batsinze yagaragaje ko kuba yarabashije gutsinda ari ibintu bishimishije cyane.

Ati “Ni ibintu biba bishimishije cyane kubona mu banyeshuri bitabiriye bose ubasha kuza mu banyeshuri 36, noneho wiga mu mashuri yisumbuye ni ibintu biba bitoroshye na mba. Ubu ngiye gukora cyane ku buryo nagura intekerezo zanjye mbashe gutegura ejo hazaza hanjye mu buryo bukwiye.”
Ku rundi ruhande, Umukozi ukuriye Umushinga ugamije kongerera ubushobozi abana n’urubyiruko bafite ubumuga muri NUDOOR, Sekarema Jean Paul yagaragaje ko kubona abana bafite ubumuga bahangana n’abandi mu marushanwa bakanatsinda bishimangira intambwe imaze guterwa mu guteza imbere uburezi budaheza.

Hezbollah yishe abasirikare ba Israel
Mako Nikoshwa nyuma y’imyaka atagaragara yongeye gukora mu nganzo
Abacanshuro 280 bo mu mutwe wa RALF barwaniraga DRC batashye iwabo banyuze mu Rwanda
Perezida Paul Kagame na Madamu bakiriye mu rwuri rwabo Gen Doumbouya i Kibugabuga ( Amafoto)
Abana b’impanga bari bavutse bafatanye bitabye Imana
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

What Are The Dublin Online Gambling Regulations In Ireland In 2023

October 23, 2020
Andi makuru

Tchad :Ibiro bya Perezida Mahamat Idriss Déby Itno byatewe n’ibyihebe

January 9, 2025

Yuugado Casino Bonus Codes 2024

May 28, 2024

Top Australian Pokies Net

September 5, 2023
Imyidagaduro

Mbosso yajyanywe mu bitaro

February 12, 2025

Anonym Bet Casino No Deposit Bonus Codes For Free Spins 2025

February 25, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?