Mu gihe hasigaye iminsi mike ngo abakundana bizihize umunsi wabahariwe wa St Valentin umuhanzi akaba na Producer Maurix Baru Uherutse kwinjira mu njyana ya Afro Opera yatumiye Cécile Kayirebwa
Maurix Baru yatangarije Ahupa Radio ko iki gitaramo yagitekereje mu rwego rwo gufasha abakundana kubona aho bizihiriza umunsi w’abakundanye benshi bazi nka ‘St Valentin’.
Iki gitaramo byitezwe ko kizaba ku wa 17 Gashyantare 2024, mu gihe ubusanzwe St Valentin iba ku wa 14 Gashyantare 2024, Maurix Baru ahamya ko babyigije inyuma kuko uyu munsi wahuriranye n’umunsi w’akazi.
Ati “Njye nkora umuziki wa Afro Opera, ubusanzwe ukundwa gucurangwa mu bantu bakundana bakaba bakwizihirwa cyane, ni muri urwo rwego natekereje uburyo kuri ‘St Valentin’ nategura igitaramo cyo gususurutsa abakundana.”
Maurix Baru yavuze ko yahisemo kwiyambaza Cécile Kayirebwa kuko ari umuhanzikazi yakuze akunda ndetse banafitanye indirimbo bakoranye yitwa ‘Abasangirangendo’.
Byitezwe ko iki gitaramo kizabera ahitwa ‘Atelier du Vin’ aho kwinjira bizaba ari ibihumbi 35Frw, kikaba giteguwe nyuma y’iminsi mike cyane uyu muhanzi asohoye indirimbo yise ‘Donne moi ta main’.
Maurix Baru ubusanzwe wamamaye nka Maurix Music ni umu producer wamamaye mu muziki w’u Rwanda wakoranye n’abahanzi nka The Ben, Tom Close, Riderman, Urban Boys, Nirere Shanel n’abandi benshi.