SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Uruganda rwa Playstion rugiye kugabanya abakozi 900 kubera ibihombo
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Ikoranabuhanga > Uruganda rwa Playstion rugiye kugabanya abakozi 900 kubera ibihombo
Ikoranabuhanga

Uruganda rwa Playstion rugiye kugabanya abakozi 900 kubera ibihombo

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2024/02/29 at 8:41 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

Sony yatangaje ko igiye kwirukana 8% by’abakozi b’igice cyayo gikora ibikoresho byifashishwa mu mikino ikinirwa kuri za mudasobwa cyizwi nka PlayStation Abakozi bazirukanwa ku Isi yose bagera kuri 900.

Iri gabanya ry’abakozi rigiye rizagera cyane kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n’u Buyapani no mu Bwongereza aho studio ya PlayStation y’i Londers yo igiye gufungirwa imiryango.

Mu butumwa yandikiye abakozi, Umuyobozi w’Ishami Sony Interactive Entertainment, ribarizwamo Play Station, Jim Ryan, yise iki cyemezo “amakuru mabi” ndetse avuga ko “ari umunsi ukomeye cyane muri iki kigo.”

Ati “Twanzuye ko byanze bikunze ibi byemezo bidukomereye bigomba gushyirwa mu bikorwa. Twemeranyije ko hari abakozi tugomba kugabanya barimo n’abagiye bagira uruhare runini mu kwaguka kwacu.”

Iyi studio igiye gufunga imiryango y’i Londers, yatangijwe mu 2002. Kuva icyo gihe yagiye ikora imikino yamenyekanye cyane irimo SingStar na This Is Football.

Mu minsi ishize yakoze imikino yifashisha ikoranabuhanga rya Virtual Reality, rituma abayikina bamera nk’abayirimo bya nyabyo, irimo VR Worlds na Blood & Truth. Kuyikina bisaba ko uba ufite amadarubindi yabugenewe ya Sony.

Hari abakozi bari hagati ya 51 na 200 bari bari gukora ku wundi mukino w’imirwano bateganyaga gushyira hanze vuba.

Nubwo inyungu ya PlayStation yazamutseho 16% umwaka ushize, muri rusange amafaranga yinjiza yaramanutse cyane ugereranyije n’ayo yinjizaga mu myaka yatambutse.

You Might Also Like

Airtel Africa yinjiye mu bufatanye na SpaceX bugamije gukwirakwiza internet ya Starlink,

Uruganda rwa Apple rwaje ku mwanya wa mbere mu bigo byacuruje telefone nyinshi mu gihembwe cya mbere cya 2025

Microsoft igiye gufunga Skype

Airtel yatangije icyumweru cyahariwe kwita ku bakiliya bayo,

Menya Byinshi kuri Iphone 16 igiye gusohoka

Nsanzabera Jean Paul February 29, 2024 February 29, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Ibihembo i by’Inganji awards bikomeje guterwa umugongo n’ibyamamare

January 16, 2025
Iyobokamana

Adrien Misigaro, Patient Bizimana, Serge Iyamuremye bagiye guhurira mu gitaramo kizabera Phoenix

December 12, 2023
Imyidagaduro

Canal + yashyize hanze urutonde rwa Filime Nyarwanda zizerekanwa kuri Zacu Tv harimo na Seburikoko

September 8, 2023
Andi makuru

RDC :Ikirunga cya Nyamuragira cyarutse

October 15, 2024
Imyidagaduro

Yvanny Mpano yahuje imbaraga n’umuhanzi mushya Edin Hodari bakorana indirimbo bise Harya Ngo Urankunda (Video)

June 11, 2024
Imyidagaduro

Dj Sonia aracurangira abakunzi ba Ruhago muri stade Amahoro

June 15, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?