Mu mu gihe abanyarwanda ndetse n’abandi bantu benshi kw’isi bari mu gihe cy’impeshyi gifatwa nk’igihe cy’ibiruhuko gifatw nk’icy’ibyishimo no mu Rwanda ni nakoabategura ibitaramo bakomeje gutegura ibitaramo bibera ku nkengero z’ibiyaga nka |Kivu na handi henshi mu Rwanda .
Ni muri urwo rwego Karisimbi Event isanzwe itegura ibikorwa byinshi bifite aho bihuriye n’imyidagaduro nyuma y’ibirori bya Summer Silent disco bateguye mu ntangiriro z’impeshyi byabereye mu karere ka Rubavu ahazwi nka Kivu Park Hotel , kuri ubu ku bufatanye na El Classico bateguye ibirori byabambaye umweru bise Karisimbi Summer White Party nabyo bizabera mu mujyi wa Rubavu aho abazabyitabira basabwa kuzaba bambaye imyenda y’umweru .
Mu kiganiro n’Umuyobozi Mukuru wa Karisimbi Event yadutangaije ko nyuma gutegura igitaramo mu ntangirio z’iyi mpeshyi I Rubavu bifuje gutegura ibindi birori kugira ngo abantu bakomeze bishimane n’inshuti zabo baryoherwa n’ubwiza nyaburanga bw’igihugu cyacu .
Yakomeje atubwira ko ibirori bya Summer white Party bizaba ku tariki ya 04 niya 05 kanama 2023 ,aho abifuza kuzitabira ibyo birori basabwa kuzishyura amafaranga ibihumbi 40 ku muntu na 60 kuherekejwe , aho ayo mafaranga azaba akubiyemo ibi bikurikira : Gutwarwa kuva I Kigali ,Lunch,Koga ,Gutemberezwa mu bwato ndetse no kujya ku mashyuza ,
ibyo birori biteganyijwe ko bizasusurutswa n’abahanga mu kuvanga umuziki nka Tasha The dJ,,Selekta Daddy,Dj One
Ibirori nyakuri bya Summer white party bizabera kuri Kivu Park Hotel aho kwinjira azaba ari ibihumbi bitanu naho ku tariki ya gatanu abitabiriye white Party 0bazakomereza ibirori byabo kuri El Classico kwa West kuri Brasserie aho abazabyifuza bazatemberezwa mu kiyaga cya Kivu ndetse bakanifatira amafunguro meza atetse neza agizwe n’amafi n’inkoko by’umwimerere.
abantu bose bifuza kuzitabira ibirori bya Karisimbi Summer White party bashobora guhamagara cg bakiyandikisha banyuze kuri numero 0788390892