Sosiyete ya Vivo Energy Rwanda icuruza ibikomoka kuri Peteroli binyuze muri sitasiyo za ENGEN mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 18 Ugushyingo 2024 cyatangije icyumweru cyahariwe ubuziranenge bw’Ibikomoka kuri Peteroli.
Ni umuhango wabereye kuri Station ya Engen ku kimironko witabirwa na bamwe mu bayobozi muri Vivo Energy Rwanda na Engen ndetse n’abakora akazi ko kwamamaza bimwe mu bikorwa byabao barimo abanyamakuru Anitha Pendo ,Uncle Austin na Rusine Patrick ndetse n’itangazamakuru ritandukanye rikorera hano mu Rwanda .
Abayobozi bose bafashe ijambo bagarutse ku bikorwa bakora byo kureba ubuziranenge bwa Mazutu na Lisansi bacuruza kuva iva aho bayikura kugeza Igeze ku mukiliya aho bahamije ko kugeza ubu Station za Engen mu Rwanda ziza kw’isonga kugira Lisansi na Mazutu byujuje ubuziranenge kuko bikorerwa isuzuma n’abahanga ndetse n’Ibikoresho by’Ikoranabuhanga mu gupima ubuziranenge bw’ibicuruzwa byabo .
Mu bindi bereste abari bitabiriye uwo muhango wo gutangiza icyo cyumweru ni uburyo butandukanye bwa lisansi na Mazutu bwa Engen Ecodrive, bisukura moteri uko ukomeza kubihabwa kenshi ndetse bikanagabanya imyotsi ihumanya ikirere.
Ubundi bwoko bushya bwa lisansi berekanye niyo mu bwoko bwa Mogas 95 bufite umwihariko ibinyabiziga bifite moteri zisaba ingufu nyinshi kuko byagaragaye mu bihe bitandukanye hari ibinyabiziga bigezweho bitaza ku isoko ry’u Rwanda kubera kubura lisansi iri ku rwego rwabyo.
Mu kiganiro n’itangazamakuru umwe mu bayobozi bakuru muri Vivo Energy Rwanda Yavuze ko Vivo Energy Rwanda mu izina rya ENGEN yiyemeje gukomeza kugira uruhare mu kugeza lisansi igezweho mu gihugu, ibizatuma n’ibigo bikora imodoka byinshi bigira u Rwanda urwam bere mu masoko byazanaho ibicuruzwa byabyo.